Rutsiro: Uwari umwanditsi w’ikimina yimanitse mu kiziriko cy’ihene kubera amafaranga 800,000frws
UBUZIMA

Rutsiro: Uwari umwanditsi w’ikimina yimanitse mu kiziriko cy’ihene kubera amafaranga 800,000frws

Jan 12, 2025

Habiyaremye Pascal yasanzwe mu bwogero amanikishije ikiziriko cy’ihene yapfuye hakekwa ko yiyahuye kubera amafaranga y’u Rwanda 1 800 000 yari abereyemo ikimina, kubyakira bikanga agahitamo kwiyahura.

Nyakwigendera yari afite imyaka 48, yari uwo mu Mudugudu wa Kinunu, Akagari ka Bushaka, Umurenge wa Boneza, mu Karere ka Rutsiro.

Umwe mu banyamuryango b’ikimina cya ‘Twisungane kinamba’ kigizwe n’abaturage 290 nyakwigendera yari abereye umwanditsi, yatangarije Imvaho Nshya ko nubwo impamvu nyayo yo kwiyahura ari nyir’ubwite wenyine wari uyizi, akaba yapfuye ntawe ayibwiye, haba mu muryango we cyangwa mu bo bari bafatanyije ikimina, ariko ko hakekwa ariya mafaranga kuko bazi ko ari yo babonaga amuteje ikibazo cyane muri ibi bihe, ko nta kindi kibazo bazi yari afite cyatuma yiyahura.

Yagize ati: “Hari amafaranga 5 400 000 batubikiraga nk’ikimina, ababuriraho ari 3, we, umuyobozi w’ikimina n’umucungamutungo, ubuyobozi bunabizamo ngo batwishyure amafaranga yacu, hemezwa ko bazagabana igihombo ariko we akavuga ko arengana, ayo yemera yanishyura ari 700.000 gusa, andi yariwe na bariya bandi,ari bo bayishyura.”

Akomeza avuga ko abo bandi bavuze ko nta mpamvu bayishyura bonyine niba yarababuriyeho bose, ko bagomba kuyishyurira hamwe, baranandika barasinya ariko nyakwigendera agumana akangononwa, icyakora umuryango we uramuhumuriza, banafatanya gushaka inzira zo kuzayishyura kuko yagombaga kuzishyurwa muri Gashyantare uyu mwaka.

Ati: “Ashobora kuba yarakomeje kubitekerezaho cyane bikamugumamo wenyine, bikamurenga agahitamo kwiyahura, kuko mugitondo cyo ku wa 4 tariki ya 9 Mutarama, umugore yamusize mu rugo ajya mu mirimo, nta n’umwana amusiganye, agarutse kumanywa aramubura,agiye mu bwogero asanga amanikishije ikiziriko cy’ihene yapfuye, ni ko guhita atabaza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, Munyamahoro Muhizi Patrick, avuga ko ikibazo cy’icyo kimina bari bakigiyemo inshuro zigera kuri 3 zose, abanyamuryango bavuga ko batahara ariya mafaranga yose, ko abo yaburiyeho bose bagomba kuyishyura.

Ati: “Bari banditse bose baranasinya ko bazayishyura mu kwezi gutaha ariko nyakwigendera we ubona kubyakira bimugora avuga ko arengana uretse amafaranga 700 000 gusa yemeraga.

Ntituzi rero niba koko ari cyo cyamuteye kwiyahura nk’uko byavugwaga kuko tukibimenya twahise tuhagera twumva ari yo magambo ari mu baturage, kuko bavugaga ko nta kindi kibazo bazi yari afite cyamutera kwiyambura ubuzima, ariko kwimanika ko twasanze yimanitse.’’

Yasabye abaturage kudakomeza kubivugaho amagambo menshi, ko n’ubusanzwe abantu batakira ibintu kimwe, ariko ubwo umuryango we wemeraga kumworohereza kwishyura aya mafaranga yagombaga gutegereza ukwezi gutaha akazayishyura cyangwa yabona hari akangononwa afite akagana ubuyobozi, aho kwiyambura ubuzima.

Yanasabye abacunga amafaranga ya bagenzi babo mu bimina kuyacunga neza, bakirinda ko ababuriraho kuko iyo bigenze bityo bigira izindi ngaruka nubwo batiyumvishaga ko zagera ku rupfu nk’uko uriya bimugendekeye, cyane cyane ko nta wari wongeye kuyababaza, hari hategerejwe ukwezi kwa Gashyantare bari banditse ko bazaba bayagaruye.

Nyakwigendera yari umuhinzi n’umucuruzi wa kawa, asize umugore n’abana 5.

Inkuru ya IMVAHO NSHYA

Urubuga rutangaza amakuru yizewe, atandukanye aba acicikana hirya no hino ku isi.

Phone/ WhatsApp: +250783010019 Email: [email protected]

©2024-2025 UGUSENGA Ltd. All Right Reserved