Papa Francisco yasabiye Los Angeles muri ibi bihe bikomeye iri camo
IYOBOKAMANA

Papa Francisco yasabiye Los Angeles muri ibi bihe bikomeye iri camo

Jan 12, 2025

Papa Fransisco yatanze inkunga y’amasengesho ku baturage bababaye kubera inkongi y’umuriro ikomeje guteza ibibazo mu bice bitandukanye bya Los Angeles, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Catholic News Agency (CNA) ivuga ko mu butumwa yohereje, Papa Fransisco yagaragaje agahinda kenshi kubera ibihombo bikomeye, impfu, n’ibikomere byinshi byatewe n’iyi nkongi.

Mu butumwa bugufi bwatanzwe na Papa Faransisiko, bwohererejwe Arikiyepisikopi José H. Gómez wa Los Angeles kuri Telegram, ku itariki ya 11 Mutarama2025, bwibandaga ku “gushyigikira mu buryo bw’amasengesho” abantu bose bagizweho ingaruka n’iyi nkongi.

Ubutumwa bwasinywe na Cardinal Pietro Parolin, Umunyamabanga Mukuru w’Ibiro bya Vatican, buvuga kandi ko Papa yohereje “amasengesho yo gusabira abapfuye ngo baruhukire mu rukundo rw’Imana Ishoborabyose,” atanga ubutumwa bw’ihumure ku bahuye n’ibyago byo kubura ababo.

Papa Fransisco kandi yihanganishije imiryango yose idafite aho kuba, bitewe n’uko amazu menshi yangijwe n’umuriro, ndetse yasabiye Los Angeles kugira ngo imishinga yo gutabara ikomeje gukorwa mu guhangana n’inkongi igire icyo itanga.

Nk’uko inkongi y’umuriro ikomeje kuba ikibazo gikomeye ku mujyi wa Los Angeles, ubutumwa bwa Papa Fransisco buributsa urukundo no gushyigikira ibihugu biri mu kaga ku rwego mpuzamahanga. Ibi bigamije gutanga icyizere n’inkunga ku bantu bo muri Los Angeles muri ibi bihe bikomeye.

Urubuga rutangaza amakuru yizewe, atandukanye aba acicikana hirya no hino ku isi.

Phone/ WhatsApp: +250783010019 Email: [email protected]

©2024-2025 UGUSENGA Ltd. All Right Reserved