Ngoma: Abamotari bagiye kubakirwa parikingi
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bugiye kubaka parikingi zigenewe abamotari, nyuma y’uko bari bamaze igihe bagaragaza ko kutagira parikingi bibangamira akazi kabo ko gutwara abagenzi.
Ukiva muri gare ya Ngoma ukareba hirya y’umuhanda ni ho ubona abamotari baparika, ahantu hato kandi hafunganye. Bahaparika bavuga ko naho batahemerewe kuko ngo bahora bandikirwa kubera guparika ahatemewe.
Abaganiriye na IGIHE dukesha iyi nkuru bavuga ko babangamiwe no kutagira iyi parikingi ku buryo bituma bakorera mu bihombo.
Nshimiyimana yavuze ko aho baparika babirukana umunsi ku munsi ku buryo ngo babangamiwe no kubaho nta hantu hari umutekano basiga umugenzi mu gihe bamujyanye kuri gare. Yavuze ko ari ikibazo bagejeje ku buyobozi kandi ngo hashize igihe kinini.
Ndacyayisenga Eric na we yagize ati “Ikibazo cya parikingi hano kimeze nabi, nubwo batwubakiye gare, nta hantu ho guparika bashyiriyeho abamotari. Twishakiye aho duparika ariko abayobozi batubwira ko bidakwiye ko tuhaparika. Ubu isaha iyo ari yo yose baratwandikira ngo twaparitse ahatemewe. Rero ni ibintu bitubangamiye cyane ubuyobozi bukwiye kudufasha.”
Tuyisenge Emmanuel na we usanzwe ari umumotari we yagaragaje iki kibazo, ati “Parikingi hano ntayo dufite, ahantu duparika ni ahantu habi. Turasaba ubuyobozi ko bwabyigaho bukadushakira aho duparika imbere muri gare cyangwa bakadushakira ahandi hanze.”
Tuyisenge yavuze ko aho baparika hatuma bambukiranya umuhanda, bajya gushaka abagenzi muri gare, bikaba byanatuma bagongwa n’imodoka ngo kuko ari ahantu hamanuka kandi hanyura imodoka nyinshi.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yabwiye IGIHE ko iki kibazo bakizi, abasaba kuba bihanganye mu gihe gito.
Ati “Twarabibonye, baparika ahantu habi hashobora no guteza impanuka. Mu kwezi kumwe turatangira kubaka parikingi y’abamotari cyangwa tunayikore na mbere yako. Twabonye aho kububakira parikingi imbere ya sitade hagati y’umuhanda n’urukuta rwa sitade ndetse tuzanabashakira akayira kava muri gare kagera kuri moto zabo.”
Visi Meya Mapambano yavuze ko ibisabwa byose byabonetse ku buryo iki kibazo mu kwezi kumwe kizaba cyakemuwe burundu.