Kim Kardashian yanenzwe kwamamaza ubucuruzi bwe mu gihe cy’inkongi y’umuriro
Umunyamideli Kimberly Noel Kardashian wamamaye nka Kim Kardashian, yijunditswe na bamwe mu batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kutishimira ko yirengagije kwifatanya n’abandi mu kuvuganira abari kugirwaho ingaruka n’inkongi y’umuriro iri guca ibintu i Los Angeles, akamamaza ibikorwa bye.
Uyu Munyamerika w’imyaka 44, ubusanzwe uvuka muri Los Angeles, yibasiwe nyuma y’ubutumwa bwashyizwe ku rubuga rwa sosiyete ye y’imyambaro izwi nka SKIMS.
Iyi sosiyete yashyize hanze urukurikirane rw’amafoto n’amashusho agaragaza imyambaro iheruka gukora.
Ni ubutumwa butaguye neza benshi bakurikira urubuga rwa SKIMS kuko bamwe butse inabi uyu mugore na sosiyete ye, bavuga ko atari akwiriye kwirengagiza ibiri kuba muri Leta ya California mu Mujyi wa Los Angeles.
Abantu batandukanye bagaragaje ko ubu butumwa bumeze nko kwishongora cyangwa se kutita ku marangamutima y’abandi bari mu bibazo.
Umwe yanditse ati “Mwaba mwatekereje ku gukora ubutumwa bugaragaza ibikorwa biri kubera i Los Angeles hamwe n’uburyo Kim na SKIMS bari gufasha ku biri kuba?”
Undi yaje ati “Ukomeje kugerageza gukorera amafaranga mu bantu, muri ibi bihe biteye ubwoba by’inkongi?”
Hari abavuze ko arutwa na murumuna we Khloé Kardashian umaze iminsi asangiza abamukurikira amakuru ajyanye n’inkongi iri guca ibintu.
Abandi bashyigikiye uyu mugore bavuga ko niba ari cyo gihe yari yaragennye cyo kwamamaza imyambaro ye adakwiriye kugawa. Umwe ati “Mukwiriye guceceka kuko ubu ari ubucuruzi. Nubwo bimeze bityo ubuzima bukwiriye gukomeza. Kim yifatanyije n’abandi mu bihe bikomeye umujyi we urimo ndetse no kuwusengera nk’undi wese.”
Nubwo yibasiwe ariko, umuryango we uheruka gutanga imfashanyo ku batishoboye bagizweho ingaruka n’inkongi.
Inzu ifite agaciro ka miliyoni 60$ ya Kim Kardashian na Kanye West wahoze ari umugabo iherereye i Los Angeles, iri mu zarokotse iyi nkongi ariko ibyamamare bitandukanye byari bituranye na bo byatakaje imitungo yabyo.
Muri aba harimo inshuti za hafi za Kim nka Paris Hilton, Heidi Montag na Spencer Pratt, Leighton Meester na Adam Brody, Anna Faris n’abandi benshi.
Abashinzwe kuzimya umuriro bamaze iminsi barwana n’iyi nkongi yatangiye ku wa Kabiri w’Icyumweru gishize bagaragaza ko imaze kugera ku buso burenga hegitari 15.000.