Djimon Hounsou wubatse izina rikomeye muri Hollywood arataka ubukene
IMYIDAGADURO

Djimon Hounsou wubatse izina rikomeye muri Hollywood arataka ubukene

Jan 12, 2025

Umukinnyi wa filime, Djimon Hounsou, yatangaje ko afite ibibazo by’ubukingu nubwo amaze imyaka irenga 20 mu mwuga wa filime.

Mu kiganiro yahaye CNN African Voices, umukinnyi wamenyekanye muri filime nka Gladiator,a quiet place n’izindi,yagize ati: “Ndi mu gihombo gikomeye mu bijyanye n’ubukungu. Maze imyaka irenga 20 mu mwuga wa filime, nitabiriye ibihembo bibiri bya Oscars n’imishinga minini ya filime ariko ntagishoboye kubaho neza. Ntabwo ndikubona amafaranga yanjye. Birumvikana ntabwo mpabwa amafaranga ahagije”.

Yashimangiye ko uburenganzira bw’abakinnyi b’abirabura muri Hollywood ari buke,  ati: “Natoranyijwe kwitabira ibihembo bya Golden Globe, ariko ntibanshyigikiye muri Oscars, bakumva ko naje nk’impunzi. Nubwo nagize ibyo ngeraho, ntibampa agaciro nk’umukinnyi w’ukuri”.

Hounsou yashimangiye ko hakiri urugendo rurerure kugira ngo ibibazo by’ivangura rishingiye ku ruhu bihinduke. Yagize ati: “Nubwo ivugururwa ry’uruhu n’uburinganire biri gutera imbere, ivangura rishingiye ku ruhu ntabwo rizahinduka mu ijoro rimwe”.

Mu gihe Hollywood ikomeje guhangana n’ikibazo cy’ivangura, amagambo ya Djimon Hounsou agaragaza ko nubwo abakinnyi b’abirabura bagize intambwe zikomeye, bagifite urugendo rukomeye kugira ngo bagere ku rwego rwo guhabwa agaciro n’ubushobozi bwo kubona umushahara wiyubashye nk’abandi bagenzi babo.

Inkuru ya Inyarwanda

Urubuga rutangaza amakuru yizewe, atandukanye aba acicikana hirya no hino ku isi.

Phone/ WhatsApp: +250783010019 Email: [email protected]

©2024-2025 UGUSENGA Ltd. All Right Reserved