Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda yaretse gukoresha urubuga rwa X
AMAHANGA

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda yaretse gukoresha urubuga rwa X

Jan 11, 2025

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko yavuye kuri X, urubuga yakunze gushyiraho ubutumwa bwinshi burimo n’ubutaravuzweho rumwe.

Mu butumwa bwe bwa nyuma yanyujije kuri X ku wa 10 Mutarama 2025, Gen Muhoozi yavuze ko igihe cyo kuva kuri urwo rubuga rw’umuherwe Elon Musk kigeze ngo ajye kwita ku ngabo ze ariko yizeza abarenga miliyoni barumukurikiragaho kuzongera guhura mu bihe bizaza.

Ati “Ni ku bw’amategeko ndetse n’imigisha y’Umwami wanjye Yesu Kristu, kuva kuri uru rubuga ngaha umwanya inshingano zo kugarura amahoro n’umutekano mu Karere. Ku nshuti zanjye z’abankurikirana, byari iby’agaciro kubana namwe kuri iyi mihanda mu myaka 10 icumi ishize kuva mu 2014. Ndabizi ko munkunda ndetse ko muzakomeza no kunkurikira n’ahandi hatari aha.”

Yabasabye gukomeza gushyigikira se afata nk’umwe mu basirikare bakomeye.

Gen. Muhoozi w’imyaka 50 yakunze gushyira kuri X ubutumwa butandukanye butagiye buvugwaho rumwe, burimo ubwo yavugaga ko ashaka gufata ibihugu nka Sudani na Kenya, ubujyanye n’uburyo yemera inkumi zo mu bihugu bitandukanye, n’ibindi ku buryo bamwe bagaragazaga ko bidakwiriye ku muyobozi nk’uwo ku rwego rwe, ndetse ibihugu bimwe bigasaba Uganda ubusobanuro kuri ubwo butumwa yagendaga atangaza.

Ntabwo ari bwo bwa mbere Gen Muhoozi akuyeho konti ye ya X kuko no mu 2022 yavuyeho, icyakora hashize iminsi agaruka kuri uru rubuga akunda kwiniguriraho.

Urubuga rutangaza amakuru yizewe, atandukanye aba acicikana hirya no hino ku isi.

Phone/ WhatsApp: +250783010019 Email: [email protected]

©2024-2025 UGUSENGA Ltd. All Right Reserved