Nyabugogo: Umurambo w’umugabo wasanzwe mu mugezi utangiye kwangirika
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Mutarama 2025, Nibwo abaturage barimo abakora mu gishanga cya Gatsata, giherereye mu Karere ka Gasabo, batunguwe no gusanga umurambo w’umugabo mu mugezi wa Nyabugogo, bikekwa ko yiciwe ahandi bakaza kuhamuhisha.
Bamwe mu baturage bakora muri icyo gishanga gikora ku mirenge ya Muhima, Gisozi na Gatsata, batangarije Bplus TV ko, ubwo bari bagiye gukora, babonye umuntu aryamye noneho bamwegera bagasanga, ari umugabo ariko yaramaze gupfa noneho bahita bahuruza abandi ndetse n’inzego z’umutekano.
Aba baturage kandi bakomeje bavuga ko ashobora kuba yari amaze iminsi isaga itatu yishwe bitewe nuko umubiri wari waratangiye kwangirika.
Bati” Twageze hano tuje mu kazi nk’ibisanzwe noneho tuza gutungurwa no kuhasanga umurambo w’umugabo kugeza ubu tutarabasha kumenya. Uko bisa kose ashobora kuba amaze nk’iminsi itatu yishwe n’abagizi ba nabi noneho bakaza kuhamujugunya mu rwego rwo kuyobya uburari ngo amakuru y’urupfu rwe ntamenyekane”.
Undi ati ”Kimwe nuko wasanga ariwe wiyambuye ubuzima, akaba yiyahuye kubera imibereho mibi itoroshye muri iyi minsi gusa ariko nanone bigaragaye ko yishwe inzego z’ubuyobozi zabahana zihanukiriye bikabera abandi urugero”.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire yahamirije iby’aya makuru Bplus TV ku murongo wa telefoni, aho yavuze ko hatangiye iperereza ngo hamenyekane icyihishe inyuma y’urupfu rwa nyakwigendera.
Yagize ati” Nibyo koko amakuru twayamenye mu gitondo Saa 08h45, Polisi na RIB twahageze dusanga koko umurambo uhari. Hahise hatangira iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera ngo hamenyekane icyamwishe bityo rero ntiwahamya ko yiyahuye cyangwa se yishwe dore ko ntabikomere byari biri ku mubiri we”.
CIP GAHONZIRE waboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, yasabye abaturage gutegereza iperereza bakamenya icyamwishe ndetse no gutangira amakuru ku gihe.
Agira ati” Turihanganisha umuryango wa nyakwigendera. Ikindi turasaba abaturage gutegereza ibizava mu iperereza bakabona kumenya icyamwishe ndetse bakanatangira amakuru ku gihe”.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Buruhukiro bw’Ibitaro bya Kacyiru mu gihe iperereza kuri uru rupfu rigikomeje.