Kigali: Imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yakoze impanuka igwira ivatiri y’abandi
Ku muhanda uva Sonatubes werekeza i Remera mu Mujyi wa Kigali, habereye impanuka y’ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO, aho yarenze umuhanda igwira ivatiri yari iparitse munsi y’umuhanda.
Ababonye iyi mpanuka bavuga ko yabaye ahagana saa tatu n’igice z’ijoro ku wa Gatanu, ngo ikaba yatewe n’uko umushoferi w’ikamyo yashatse guhunga imodoka yari imuri imbere, nyuma y’uko ifashe feri bitunguranye mu rwego rwo guha inzira abanyamaguru bari bageze muri Zebra crossing (ahambukira abanyamaguru).
Iyi kamyo yari yikoreye igitaka, yahise yibarangura ita umuhanda yangiza bikomeye ivatiri yari iparitse munsi y’umuhanda. Nta muntu wigeze ahitanwa cyangwa ngo akomerekere muri iyi mpanuka.
Nta bantu bari muri iyo vatiri, mu gihe umushoferi wa HOWO we yavuyemo ari muzima. Iyi mpanuka yabereye hagati ya Godiyari na Alpha Palace, mu cyerekezo cy’umuhanda ugana i Remera.
Source: KigaliToday