Habayeho kwikanga amarozi mu mikino y’abakozi
Mu mukino wo kwishyura muri shampiyona y’Abakozi, wahuje RBC FC na Immigration FC, amakipe yombi yakoze ibisa nko gutinya amarozi y’indi.
Kuri uyu wa Gatanu, ni bwo habaye imikino yo kwishyura ya 1/2 muri shampiyona y’Abakozi y’uyu mwaka w’imikino 2024-25.
Umwe mu y’umupira w’amaguru wari utegerejwe na benshi, ni uwahuje RBC FC na Immigration FC, wabereye ku kibuga cyo muri IPRC-Kigali Saa Cyenda n’igice z’amanywa.
Mbere y’uko umukino utangira, buri kipe yikanze ko yarozwe na ngenzi ya yo ndetse umukinnyi umwe kuri buri kipe, yabanje kwanga kwinjira mu kibuga kubera kwikanga amarozi.
Ubwo amakipe yombi hari hagiye gufatwa ifoto y’abakinnyi 11 babanjemo, habuzemo babiri. Ku ruhande rwa Immigration FC, Idrissa yanze kuyijyamo mu gihe Mudacumura Jackson uzwi nka Rambo, yanze kuyijyamo ku ruhande rwa RBC FC.
Abasifuzi bafashe gutangiza umukino abakinnyi batuzuye kuko buri kipe yari ifite 10 kandi hajyamo 11. Jackson akibona umukino utangiye, yahise asaba abasifuzi kumuha uburenganzira bwo kujya mu kibuga.
Mugenzi we, Idrissa nawe akibibona, yahise aturuka mu rwambariro yiruka, asaba abasifuzi kumuha uburenganzira akajya mu kibuga.
Umukino ubanza, Immigration FC yatsinze RBC FC igitego 1-0. Bivuze ko biyisaba gutsinda ikinyuranyo kirenze igitego kimwe kugira ngo isezerere Immigration FC.
Iyi kipe y’Urwego Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda, ifite yo kuzakina amarushanwa Nyafurika azabera muri Algérie nyuma yo kwegukana Igikombe i Dakar muri Sénégal.
Inkuru ya UMUSEKE.RW