Umunyamakuru Nsengimana Théoneste yahakanye ibyo kuba mu mutwe w’abagizi ba nabi
Umunyamakuru Nsengimana Théoneste wa Umubavu TV akanagira ikinyamakuru gikorera ku rubuga rwa Umubavu yahakanye ibyaha akurikiranyweho byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo no gutangaza amakuru y’ibihuha.
Nsengimana aregwa n’Ubushinjacyaha ibyo byaha, bigakekwa ko yabikoze mu 2021 aho areganwa n’abandi bantu umunani baregwa ibyaha birimo gucura umugambi wo gukora icyaha cyo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda barimo abayoboke b’ishyaka rya DALFA Umurinzi.
Urubanza rwo ku wa 10 Mutarama 2025 rwongeye kwitabirwa n’abarimo Ingabire Victoire Umuhoza ndetse na Me Ntaganda Bernard biyita abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ubwo yireguraga ku byo akurikiranyweho, Nsengimana Théoneste yavuze ko Ubushinjacyaha bumurega ibyaha byose kandi bwemera ko yabikoze ari umunyamakuru.
Yavuze ko itegeko rigenga itangazamakuru mu Rwanda ingingo ya kane ivuga ko Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura RMC ari rwo rugenzura itangazamukuru na RURA nta wundi ukwiye kurigenzura.
Yifashishije ingingo zinyuranye z’itegeko rikubiyemo amahame agenga umwuga w’itangazamakuru agaragaza ko ubwisanzure bw’umunyamakuru mu gutara no gutangaza amakuru mu Rwanda bwubahirizwa na Leta.
Yifashishije kandi ingingo ya 38 y’Itegeko Nshinga agaragaza uko ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, gutara amakuru no kuyatangaza bwemewe mu Rwanda kandi bwubahirizwa na Leta.
Yavuze ko ibikoresho bye by’itangazamakuru byafatiriwe kugeza n’ubu, asaba urukiko kuzagira icyemezo rubifataho kuko bigiye kumara imyaka ine bifatiriwe.
Yerekanye ko amashusho yatambukije kuri Umubavu TV ari nayo aregwa, atari we wavugagamo ahubwo yayatambukije uko yari yayahawe nta kintu ahinduyemo bityo ko akurikije itegeko rigenga itagangazamakuru mu Rwanda ingingo ya 14 atakabaye ari kuryozwa ibyo yatambukije ntacyo yongereyeho.
Yabwiye Urukiko ko ari kurenganywa bityo ko asaba kurenganurwa. Yavuze ko ku cyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, Ubushinjacyaha bwifashishije itegeko rirebana no gukumira no guhana ibyaha bikorwa hifashijwe ikoranabuhanga bityo ko atakabaye abikurikiranyweho nk’umunyamategeko.
Nubwo avuga ibyo ariko ingingo ya 39 y’iryo tegeko iteganya ko umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi 1.000.000 Frw ariko atarenze 3.000.000 Frw.
Nsengimana kandi yagaragaje ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu isuzuma ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo rwari rwategetse ko nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha.
Yavuze ko Ubushinjacyaha bumurega ibyaha bihimbano. Byageze aho yemeza ko gutangaza amakuru y’ibihuha mu itangazamukuru byemewe bitewe n’umurongo w’ikinyamakuru runaka.
Ku cyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mu nama yahuje abarimo abayoboke b’ishyaka rya DALFA Umurinzi, bacuraga umugambi wo guhirika ubutegetsi, bagaragazaga ko bazifashisha Umubavu TV n’ikinyamakuru cya Umubavu nk’umwe mu banyamakuru babo.
Nsengimana yavuze ko iyo amenya ko abayoboke ba DALFA Umurinzi bagiye gukora imyigaragamyo koko nk’uko byavuzwe mu rukiko, yagombaga kujya kuyatara nk’umunyamakuru ndetse byaba byiza akagera kuri iyo nkuru ari uwa mbere.
Yavuze ko mu itangazamakuru habaho gukurikirana inkuru umuntu yakoze ‘follow up’ hagamijwe kugaragaza ukuri cyangwa iherezo ry’inkuru, bityo ko ibyo yatangaje yari kubikurikirana kugeza n’urundi ruhande ruvugwamo hari icyo rutangaje.
Ubushinjacyaha buvuga ko bimwe mu biganiro Nsengimana yatambukije byarimo amakuru y’ibihuha ndetse asebya ubutegetsi.
Buvuga ko hari aho mu biganiro bye, bagaragazaga ko umuhanzi Kizito Mihigo wapfuye yiyahuye, atari byo ahubwo yishwe. Hari n’aho kandi ngo bavuga ko hari abantu bafungiwe ubusa barimo Idamage Iryamugwiza Yvonne, Karasira Aimable n’abandi.
Urukiko rumubajije niba ibyo yanyujije ku muyoboro we byatangajwe n’undi nk’uko yabigarutseho abyemera nk’ukuri, Nsengimana yasubije ko abyemera ngo kuko hari n’amwe mu makuru yagiye ajya hanze nyuma y’uko ibyo bitangajwe.
Ku bijyanye n’icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari ibiganiro uyu munyamakuru yagiye agirana n’uwitwa Inkora Ivu bishingiye ku mugambi abarwanashyaka ba DALFA Umurinzi bari bafite wo gukoresha ibitangazamakuru bya Umubavu TV na umubavu.com mu bukangurambaga bugamije ko gukangurira abaturage kwigaragambya.
Bwagaragaje ko Nsengimana yabyemeye ndetse asaba uwo yise Inkora IVU kubamenyesha ko ibyo byashakirwa ingengo y’imari kugira ngo bishyirwe mu bikorwa.
Nsengimana yasobanuye ko Inkora IVU bisobanuye Inkoramutima Ingabire Victoire Umuhoza ari na we wiyita umuyobozi w’Ishyaka rya DALFA Umurinzi ritemewe gukorera mu Rwanda.
Iburanisha ryahise risozwa nyuma y’uko Perezida w’Inteko Iburanisha yagaragaje ko bafite inama mu Rukiko rw’Ikirenga, rizasubukurwa ku wa 4 Gashyantare 2025.
Iburanisha rizakomeza Nsengimana n’abanyamategeko be bamwunganira bakomeza kwiregura ku byaha akurikiranyweho ndetse na Sibomana Sylvain ufatwa nk’umuhuzabikorwa w’umugambi wo guhirika ubutegetsi yiregura.
Sibomana Sylvain yagombaga kwiregura uyu munsi ariko yabyanze, agaragariza urukiko ko arwaye amaso kandi ari ikibazo kimukomereye kitatuma abasha kwiregura uko bikwiye.
Biteganyijwe ko nyuma yo kwiregura Ubushinjacyaha buzagira icyo buvuga ku myiregurire ya buri muburanyi ndetse Urukiko rwemeje ko rushobora kuzahamagara umutangabuhamya uvugwa muri uru rubanza.
Uwo mutangabuhamya ni we watanze amakuru ku mugambi w’abarwanashyaka ba DALFA Umurinzi nk’umwe mu bitabiriye amahugurwa ndetse akaba yari n’umwe mu bayobozi b’ishyaka ngo kuko yari arihagarariye mu Ntara y’Iburasirazuba.
Me Gatera Gashabana wunganira abantu umunani baregwa muri uru rubanza ni we wasabye Urukiko ko uwo mutangabuhamya witwa Nzabandora yahamagazwa mu Rukiko kugira ngo agire ibyo abazwa kuko harimo gushidikanya ku buhamya bwe.
Inkuru ya IGIHE