Umugabo ukekwaho kwica umugore we yahanishijwe igihano cya burundu
Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwahanishije Nshimiyimana Damien bahimba Daniel ukekwaho kwica uwo bashakanye igihano cya burundu.
Isomwa ry’urubanza ryabereye mu Mudugudu wa Nyakabande, Akagari ka Buguri Umurenge wa Rukoma aho icyaha cyakorewe.
Urukiko rwemeje ko atagabanyirizwa igihano kubera ubugome yakoranye icyaha cyo gukubita umugore we isuka mu mutwe no mu mugongo inshuro ebyiri.
Nshimiyimana Damien yari yaburanye asaba gusubikirwa igihano, Urukiko rwemeje ko imvugo ye idafite ishingiro kubera ko amategeko atemera ko iki gihano cya burundu kidasubikwa.