Rubavu: Imbuto y’ibirayi irabona umugabo igasiba undi
UBUKUNGU

Rubavu: Imbuto y’ibirayi irabona umugabo igasiba undi

Jan 10, 2025

Abahinzi b’ibirayi bo mu mirenge ya Mudende na Bugeshi mu Karere ka Rubavu bagaragaje ko imbuto y’ibirayi iri kubona umugabo igasiba undi, bitewe n’ibiciro biri gutumbagira umunsi ku wundi.

Icyakora aba bahinzi bagaragaza ko mu mwaka ushize bejeje, bakaryoherwa n’icyashara babonye mu minsi mikuru, bakisanga bagurishije n’ibyagombaga kuba imbuto ku buryo kubona ibyo barahinga muri iyi minsi bikomeje kuba ingorababahizi.

Umwe mu baganiriye na RBA ati “Imbuto hano ni ingume. Turi kiyigura iduhenze. Ikilo kimwe kiri kugura 1000 Frw. Ikosa turarifite natwe kuko twakuye ibirayi twumva ko twabigemurira isoko ntitwasiga imbuto”.

Mugenzi we yakomeje avuga ko “Imbuto ituburwa yabaye nke abatubuzi bahita bazamura igiciro. Kuko abahinzi bakeneye imbuto ari benshi kandi badafite ahandi ho kuyikura bari kuyigura ibahenze bya mbuze uko ngira”.

Imbuto y’ibirayi aba bahinzi bari basanzwe bayigura ku giciro kiri hagati ya 500 Frw na 700 Frw ku kilo, ariko ubu ikilo kiri kuboneka ku giciro kiri hagati ya 1000 Frw na 1400 Frw.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), mu Karere ka Rubavu, bwemeza ko guhenda kw’imbuto y’ibirayi byatewe n’abahinzi bagurishije umusaruro wose bakiyibagirwa ariko bukemeza ko hari ingamba ziri gushyirwaho ngo ibyabaye bitazasubira.

RAB igaragaza ko igiye gukorana n’abajyanama n’abafashamyumvire mu buhinzi kugira ngo bajye bakurikirana abahinzi hirindwa ko imbuto yakongera guhenda cyangwa kubura mu gihe cy’ihinga.

Mu gihembwe cy’ihinga cya 2025 A abahinzi b’ibirayi mu Karere ka Rubavu babihinze kuri hegitari 6000, aho hitezwe umusaruro wa toni ibihumbi 120.

Source: UMURYANGO

Urubuga rutangaza amakuru yizewe, atandukanye aba acicikana hirya no hino ku isi.

Phone/ WhatsApp: +250783010019 Email: [email protected]

©2024-2025 UGUSENGA Ltd. All Right Reserved