Kamonyi: Habereye impanuka ikomeye barindwi barahakomerekera
AMAKURU

Kamonyi: Habereye impanuka ikomeye barindwi barahakomerekera

Jan 9, 2025

Ahitwa i Rubumba ku Ruyenzi mu Murenge wa Runda muri Kamonyi mu masaha ya saa kumi z’umugoroba, kuri uyu wa Gatatu taliki 8 Mutarama 2025 habereye impanuka y’imodoka ya Toyota Dyna yavaga i Muhanga yerekeza i Kigali. Polisi yatangaje ko umushoferi yageze aho i Rubumba ku Ruyenzi, aca ku binyabiziga byari imbere ye, ibizwi nko ‘kudepasa’ agonga imodoka enye babisikanaga azisanze mu mukono wazo.

Hakomeretse byoroheje abagenzi barindwi bari muri ibyo binyabiziga, batatu bajyanwa kuvurirwa ku bitaro bya Nyarugenge, abandi bane bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Gihara.

Polisi yongeye gusaba abatwara ibinyabiziga gukurikirana ubuzima bwabyo bwa buri munsi no kujya kubisuzumisha muri Controle Technique, kwirinda uburangare buteza impanuka, ndetse no kwirinda gukorera ku jisho.

Iyi mpanuka yateje umubyigano w’ibinyabiziga watumye hari abamara amasaha hafi atatu mu muhanda uva Nyabugogo ujya ku Giticyinyoni.

Iyi mpanuka yatumye habaho umubyigano w’imodoka

Urubuga rutangaza amakuru yizewe, atandukanye aba acicikana hirya no hino ku isi.

Phone/ WhatsApp: +250783010019 Email: [email protected]

©2024-2025 UGUSENGA Ltd. All Right Reserved