Hamenyekanye ikipe yo mu Rwanda Seninga Innocent ashobora kwerekezamo nyuma yo gutandukana n’iyo yatozaga muri Djibouti
IMIKINO

Hamenyekanye ikipe yo mu Rwanda Seninga Innocent ashobora kwerekezamo nyuma yo gutandukana n’iyo yatozaga muri Djibouti

Jan 9, 2025

Ubuyobozi bwa Etincelles FC bugeze kure ibiganiro n’Umutoza Seninga Innocent ushobora guhabwa iyi kipe mu gihe gisigaye ngo uyu mwaka w’imikino urangire.

Etincelles FC nta mutoza ifite nyuma y’uko kuva mu Ukuboza, Nzeyimana Mailo yashinjwe guta akazi adasabye uruhushya ndetse ntasubize amabaruwa yandikiwe.

Amakuru avuga ko iyi kipe yamaze kuganira n’uyu mutoza ku buryo bwo gutandukana ndetse iri gutekereza ku musimbura we, ibiganiro bikaba bigeze kure hagati yayo na Seninga Innocent.

Ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru cyagize giti: “Ntabwo wagera ku rwego rwo gushaka undi mutoza utaratandukana n’uwari uhari. Gusa hari ibikiri gukorwaho. Seninga ntabwo birarangira ariko birashoboka.”

Seninga Innocent nta kazi afite nyuma yo gutandukana na Gendarmerie Nationale FC yo muri Djibouti mu ntangiriro z’uyu mwaka, nyuma y’amezi ane yari amaze ayigiyemo.

Uyu mutoza kandi aravugwa muri Police FC aho ari mu batekerezwaho gusimbura Mashami Vincent.

Seninga yatoje amakipe atandukanye arimo Police FC, Bugesera FC, Musanze FC, Etincelles FC na Sunrise FC.

Yabaye kandi Umutoza Wungirije mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ ndetse ajya yifashishwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu guhugura abandi batoza.

Urubuga rutangaza amakuru yizewe, atandukanye aba acicikana hirya no hino ku isi.

Phone/ WhatsApp: +250783010019 Email: [email protected]

©2024-2025 UGUSENGA Ltd. All Right Reserved