Gicumbi: Hari abitwikira ijoro bagashyira “Super glue” mu ngufuri z’amazu y’ubucuruzi
AMAKURU

Gicumbi: Hari abitwikira ijoro bagashyira “Super glue” mu ngufuri z’amazu y’ubucuruzi

Jan 9, 2025

Abacururiza mu isantere y’ubucuruzi ya Miyove iri mu Murenge wa Miyove mu Karere ka Gicumbi bavuga ko berembejwe n’abantu bataramenyekana bitwikira ijoro bagasuka ‘super glue’ mu ngufuri na serire bafungisha ku madika yabo, bigapfa ku buryo bibagora guhora bazikuraho no kugura izizisimbura.

 

Abaganiriye na RBA bashyira mu majwi abazamu kuko ari bo ngo baharara kandi bakaba banafitanye na bo ibibazo bijyanye n’amafaranga y’uburinzi bishyurwa, aho abazamu babasaba umubare runaka abandi ntibabyumve.

 

Umwe mu bacuruzi yavuze ko ikibazo cyatangiranye na Ukuboza 2024, ubwo yatangiraga gucuruza ibyo kurya (restaurent). Nyuma yashatse abarinzi bamubwira ko azajya abaha 12.000 Frw ku kwezi, icyakora kumvikana biragorana.

 

Ati “Bwarakeye ngarutse nsanga muri serire hashyizwemo ‘super glue’ n’ahandi nshururiza ibisheke nsanga yashyizwemo.Ubu serire nazikuyemo mfungisha ingufuri.”

 

Mugenzi we ati “Abantu bamaze kunyicira ingufuri ebyiri na serire kandi imwe igura ibihumbi 20 Frw.”

 

Abo bacuruzi bahuriza ku kuba abo bazamu ari bo babicira ingufuri na serire kuko abagiye bagira ikibazo cy’ingufuri bose ari abananiranywe na bo ku bijyanye n’amafaranga y’uburinzi bagomba kuzishyura.

 

Bavuga ko impamvu baniranwa ari uko babategeka ayo bagomba kujya babishyura noneho abayabuze bakaba ari bo basanga ingufuri cyangwa serire zabo zashyizwemo ‘super glue’ ntizongere gufunguka.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Miyove, Rusizana Joseph yavuze ko icyo kibazo kiri gukurikiranwa.

 

Ati “Dutekereza ko ari ubugizi bwa nabi bubitera ariko turacyacukumbura hari amakuru y’ibanze abaturage baduhaye turaza kubonamo igisubizo”.

Source: IGIHE

Urubuga rutangaza amakuru yizewe, atandukanye aba acicikana hirya no hino ku isi.

Phone/ WhatsApp: +250783010019 Email: [email protected]

©2024-2025 UGUSENGA Ltd. All Right Reserved