Kanyankore Yaoundé watoje amavubi agiye gushakirwa inkunga
Hateguwe umukino wo kwizihiza ibigwi bya Kanyankore Yaoundé Gilbert watoje Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ndetse no kumushakira inkunga yo gukomeza kwivuza.
Uyu mukino wateguwe n’abahoze bakinira Vital’O FC bazahura n’ikipe y’abahanzi n’ibyamamare i Burundi, uteganyijwe tariki ya 12 Mutarama 2025 mu Ngagara.
Biteganyijwe ko amafaranga azava muri uyu mukino azashyikirizwa umuryango wa Kanyankore, mu rwego rwo kumutera inkunga cyane ko amaze igihe kinini arwaye.
Kanyankore ni izina rikomeye mu Rwanda n’i Burundi by’umwihariko muri Vital’O FC yabereye umukinnyi ndetse n’umutoza, aho yegukanye ibikombe 21.
Kanyankore yageze no mu Rwanda atoza Ikipe y’Igihugu igihe gito, anyura muri Rayon Sports, APR FC, Kiyovu Sports, Les Citadins (AS Kigali), ndetse na Bugesera FC ari nayo yatoje bwa nyuma mu Rwanda.
Inkuru ya IGIHE