Umuhanzi Jay-Z ashobora kudakomeza gukurikiranwa ku kirego cyo gusambanya umwana
Ikirego cya Jay-Z kimushinja gusambanya umukobwa utarageza imyaka y’ubukure mu 2000, gishobora guhagarikwa nyuma y’uko umucamanza yemeje ubusabe bw’umunyamategeko we.
Ku wa Kane tariki 2 Mutarama 2025, ni bwo Analisa Torres wo mu Rukiko rwa New York yemeje ubusabe bw’umwunganizi wa Jay-Z, Alex Spiro, bwo gutanga ikirego gisaba guhagarika uru rubanza.
Aya makuru yashyizwe kuri X n’umunyamakuru uzwi muri Amerika mu gukurikirana imanza, Meghann M. Cuniff.
Spiro mu ibaruwa yari yandikiye Umucamanza Torres tariki ya 30 Ukuboza 2024, yagaragaje ko umugore wareze Jay-Z adakwiriye gutanga ikirego ku cyaha ashinja uyu muraperi hashingiwe ku itegeko ry’Umujyi wa New York, rijyanye n’ihohotera kuko ryatangiye kubaho nyuma y’igihe yemeza ko yasambanyijwe.
Mu kirego cye uyu mugore wahawe izina rya ‘Jane Doe’ yavuze ko yasambanyijwe na Jay-Z na P.Diddy mu birori bya ‘After Party’ bya MTV Video Music Awards muri Nzeri 2000 ubwo yari afite imyaka 13, gusa aba baraperi bombi bahakanye gukora iki cyaha.
Ni mu gihe itegeko rirengera abasambanyije ku gahato, n’abakorewe ihohotera rishingiye ku gitsinda muri uwo mujyi ryatangiye gukurikizwa mu Ukuboza 2000.
Umucamanza Torres ku wa Kane, tariki 2 Mutarama, yemeje ko umwunganizi wa Jay-Z yemerewe gutanga ikirego gisaba guhagarika urubanza bitarenze ku wa 6 Gashyantare.
Abunganira Jane Doe nabo bemerewe kutarenza ku wa 28 Gashyantare 2025, bataratanga inyandiko zisubiza ibyo birego. Jay-Z yemerewe gusubiza nawe bitarenze tariki 14 Werurwe.
Tony Buzbee, wunganira Jane Doe, yanditse ibaruwa tariki ya 31 Ukuboza 2024, ajuririra ubusabe bwa Jay-Z bwo gutanga ikirego gisaba guhagarika urubanza.
Icyo gihe, Buzbee yavuze ko “Impamvu zatanzwe n’uyu muraperi zitumvikana’’.
Umucamanza aheruka gufata umwanzuro w’uko amazina y’uyu mugore ushinja Jay-Z akomeza kugirwa ibanga ku bw’umutekano we.
Mu ntangiro z’Ukuboza umwaka 2024, nibwo Jay-Z yagaragaye mu kirego gishinja Diddy gusambanya umukobwa w’imyaka 13, aho yashinjwaga gufatanya n’uyu muraperi mugenzi we iki cyaha cyakozwe mu myaka irenga 20 ishize.