Rwamagana: Abaturage batewe ipfunwe n’ibiro by’akagari kabo bavuga ko birutwa n’inzu y’utishoboye
AMAKURU

Rwamagana: Abaturage batewe ipfunwe n’ibiro by’akagari kabo bavuga ko birutwa n’inzu y’utishoboye

Jan 4, 2025

Abaturage bo mu kagari ka Cyarukamba mu karere ka Rwamagana bavuga ko baterwa ipfunwe no gusabira serivise mu nyubako y’ibiro by’akagari kabo itajyanye n’igihe kuko kugira ngo uhamenye uhabwirwa n’idarapo, naho ubundi ntaho itaniye n’inzu y’umuntu utishoboye.

Iyo ugeze ku nyubako y’ibiro by’akagari ka Cyarukamba umurenge wa Munyiginya mu karere ka Rwamagana igizwe n’imiryango itatu, umwe niwo akagari gakoreramo ni nawo bigaragara ko usukuye nabyo bidashinga, naho ibindi byumba birangwa n’umwanda wuzuyemo.

Iyo uganiriye n’abahasabira serivise mu buryo bwo gutebya banaseka, bavuga ko ibiro by’akagari kabo bitajyanye n’igihe kuko birutwa n’inyubako za bamwe mu batishoboye kuko kuhamenya uhabwirwa n’idarapo rimanitse mu irembo ndetse n’ibipapuro bimanitse ku madirishya n’urugi.

Aba baturage bo mu kagari ka Cyarukamba, barasaba ko bakubakirwa ibiro by’akagari byiza bigezweho kugira ngo bajye basabira serivise ahantu hasobanutse aho kuyisabira ahantu habateye ipfunwe kandi ngo biteguye gutanga umuganda.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana wungirije ishinzwe iterambere ry’ubukungu Kagabo Richard Rwamunono, avuga ko impamvu badasana kariya kagari ngo bakubake neza, ngo ni uko aho kari bateganya kuzahakimura kakubakwa ahandi kuko inganda zakagonze, bityo asaba abaturage kuba bihanganye bagakomeza kuhahererwamo serivise mu gihe hari gushakwa ingengo y’imari yo kububakira akagari keza ahantu hakwiye.

Ikibazo cy’inyubako za Leta mu karere ka Rwamagana zitajyanye n’igihe ndetse n’aho zitari, abaturage bamaze igihe bakigaragaza. Usibye abo mu kagari ka Cyarukamba mu murenge wa Munyiginya bagaragaza ko akagari kabo katajyanye n’igihe, abo mu kagari ka Ruhimbi mu murenge wa Gishari bo ngo baterwa ipfunwe n’uko ibiro by’akagari kabo byubatse mu kandi kagari, ibintu bafata nko kujya gusaba serivise mu kandi kagari.

Inkuru ya ISANGO STAR

Urubuga rutangaza amakuru yizewe, atandukanye aba acicikana hirya no hino ku isi.

Phone/ WhatsApp: +250783010019 Email: [email protected]

©2024-2025 UGUSENGA Ltd. All Right Reserved