Akanyamuneza ni kose ku bakunzi ba APR FC yikuye imbere ya Musanze FC ikicuma mu manota
APR FC yikuye imbere ya Musanze FC iyitsinze igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade Ubworoherane kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 4 Mutarama 2024.
Ni mu mukino w’ikirarane cy’Umunsi wa Karindwi wa Shampiyona y’u Rwanda, utarakinwe kuko Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yari mu mikino ya CAF Champions League.
APR FC ni yo yagerageje kwinjira mu mukino mbere ndetse n’uburyo bwa mbere bwayo ku munota wa gatatu bugeragejwe na Kwitonda Alain ‘Bacca’ wari wabanje mu kibuga bwa mbere kuva uyu mwaka w’imikino watangira.
Nubwo bimeze bityo ariko Musanze FC nk’ikipe yari imbere y’abakunzi bayo, yavuye inyuma itangira gusatira APR FC gusa ubwugarizi bwayo buyobowe na Aliou Souane.
Muri rusange iminota 35 ibanza nta kidasanzwe amakipe yombi yakinnye, ahubwo amakosa yari menshi ku mpande zombi hagati mu kibuga ariko na yo ntabyazwe umusaruro.
Ku munota wa 41, Habimana Sosthène yahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo gushyamirana kwe n’umusifuzi wa kane ariwe Akingeneye Hicham.
Icyo gihe yashakaga kumwereka ko Ugirashebuja Ibrahim wasifuraga hagati mu kibuga yibeshye akavuga ko ugomba kunagwa na APR FC aho kuba koruneri ya Musanze FC.
Nta kipe yigeze inyeganyeza incundura mu gice cya mbere, mu cya kabiri Umutoza wa APR FC, Darko Nović, akura mu kibuga Niyibizi Ramadhan na Dieudonne Ndayishimiye hajyamo Taddeo Lwanga na Nshimiyimana Yunusu.
Nyuma y’iminota 10 y’iki gice kandi Dauda Yussif Seidu wari umaze igihe kinini adakina bitewe n’imvune yagize, yasimbuye Mamadou Lamine Bah wagowe no gukina neza mu kibuga hagati.
Nduwayo Valeur wa Musanze FC yakoze umupira n’akaboko hafi y’urubuga rw’amahina, ariko Niyigena Clement wayihawe ayitera mu rukuta.
Ku munota wa 71, Kwizera Trésor wa Musanze FC yakoze umupira n’ukuboko ari mu rubuga rw’amahina, umusifuzi Ugirashebuja atanga penaliti ariko abakinnyi b’iyi kipe yo mu Karere ka Musanze babanza kuyanga.
Nyuma yo kutumvikana mu gihe cy’iminota umunani, iyi penaliti yatewe neza na Mugisha Gilbert, afungura amazamu.
Uyu mukino wongeweho iminota itandatu, warangiye APR FC igize intsinzi y’igitego 1-0, biyihesha amanota atuma igira 28 n’umwanya wa kabiri ku rutonde rwa Shampiyona.
Undi mukino wabaye kuri uyu munsi ni uwahuje AS Kigali yatsindiye Gasogi United ibitego 2-1 kuri Kigali Pele Stadium. Aha kandi harabera undi wa Rayon Sports icakirana na Police FC.
Inkuru ya IGIHE