USA: Nyuma y’iminsi mike akuwe mu gihirahiro, Hope Promise yateguje indirimbo “Ntakinanira Imana”
IYOBOKAMANA

USA: Nyuma y’iminsi mike akuwe mu gihirahiro, Hope Promise yateguje indirimbo “Ntakinanira Imana”

Jan 2, 2025

Nyuma yo kugira ibihe bikomeye, Hope Promise yagaragaje ibyishimo bidasanzwe ashyira hanze indirimbo nshya yitwa “Ntakinanira Imana”. Iyi ndirimbo igamije gusakaza ubutumwa bw’ukwizera, no kugaragaza ko nta kintu cyananira Imana mu gihe gikwiye.

Hope Promise, ukomeje kwitegura ubukwe nyuma yo gutererwa ivi, kwambikwa impeta y’urukundo rutajegajega no gufatirwa irembo ku itariki ya 30/11/2024, avuga ko iyi ndirimbo ari impano ku bakunzi be.

Indirimbo “Ntakinanira Imana” ikaba yanditswe na Hope ubwe, aho yifashisha uburyo bwo gushishikariza abakirisitu gukomera ku kwizera no kuguma mu masererano n’Imana, kandi bakarindira ibisubizo byabo, n’ubwo basabwa kubyitwaramo mu nzira y’ukwemera.

Hope avuga ko intego ye ari ukubwira abantu ko nta kintu kidashoboka ku Mana. Ati: “Mu gihe gikwiye, kandi no mu gihe cyashyizweho n’Uwiteka, araza kuzuza ibyo wasengeraga.” Iyi ndirimbo ifite ubutumwa bukomeye bwo gutegereza umusaruro w’amasengesho, ndetse ikaba ishyigikira abacitse intege, ibabwira ko Imana izabageza ku byo bakeneye.

Muri icyo gihe cyiza, Hope Promise ateganya ko ubukwe bwe na Levis Rukundo, umusore wamwihebeye, buzaba mu mwaka wa 2025, nubwo itariki nyir’izina itarashyirwa ahagaragara. Ubukwe bwabo buzabera ku mugabane wa Afurika, mu gihugu cya Zambia, aho Hope yavukiye kandi aho Levis atuye.

Iyi mihango y’ubukwe n’indirimbo zifite ubutumwa bukomeye bugaragaza ukwizera kwabo, igaragaza ko gukomera ku Mana ari ingenzi mu buzima bwose. Hope Promise asoza avuga ko abifuza kubona impinduka mu buzima bwabo bagomba kwihangana, kuko Imana izabigeza neza igihe cyose.

Inkuru ya Paradise

Urubuga rutangaza amakuru yizewe, atandukanye aba acicikana hirya no hino ku isi.

Phone/ WhatsApp: +250783010019 Email: [email protected]

©2024-2025 UGUSENGA Ltd. All Right Reserved