RDC: Umupolisi warindaga umutekano w’abavugurura umuhanda yarashe abashinwa
Umupolisi warindaga umutekano w’abavugurura umuhanda mu ntara ya Lomami muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yishe arashe Abashinwa babiri bakorera sosiyete yitwa Crec 6.
Umushinjacyaha w’igisirikare mu gace ka Mwene-Ditu karasiwemo aba Bashinwa, Col Bora Uzima Justin, yasobanuye ko byakozwe n’umupolisi witwa Mutombo Kanyemesha wari uzwi nka ‘Méchant Méchant’, ahita ahunga.
Col Bora yasobanuye ko icyatumye Mutombo arasa aba Bashinwa kitaramenyekana, gusa bivugwa ko bashobora kuba bashyamiranye, bapfa inyama z’umwaka mushya wa 2025.
Imirambo y’abishwe yajyanywe mu mujyi wa Mbuji-Mayi mu ntara ya Kasaï Oriental, undi Mushinwa wakomeretse ajyanwa mu bitaro bikuru bya Christ-Roi biherereye muri Mwene-Ditu.