Nyamasheke: Umwana w’imyaka 9 yatumwe kuvoma birangira arohamye mu Kivu
Kwizera Bertin w’imyaka 9, wo mu Mudugudu wa Nyanza,Akagari ka Nyarusange, Umurenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke, wigaga mu wa 3 w’amashuri abanza yarohamye mu Kiyaga cya Kivu ahasiga ubuzima.
Nyakwigendera yigaga muri GS Nyanza mu Murenge wa Bushekeri, akaba yari yatumwe kuvoma hamwe n’abandi bana 2 kuri robine yo mu Mudugudu wa Nyabageni, Akagari ka Ninzi, Umurenge wa Kagano,aho kujyayo bajya mu Kivu koga, kuko atari abizi agezemo ararohama, akurwamo akirimo umwuka ariko apfira imusozi.
Cyubahiro Jen Pierre, umwe mu batabajwe uwo mwana akirohama, yabwiye Imvaho Nshya ayo makuru, avuga ko iyo nkuru yabasakayeho mugitondo cyo ku Bunani, ubwo barimo bitegura kujya gusenga, bumva ngo umwana arohamye mu Kivu bihutira kujyayo kureba.
Yagize ati: “Iwabo ni mu Murenge wa Bushekeri. Yari yaje kwa sekuru mu Mudugudu wa Nyabageni. Bajyana kuvoma ari abana 3 kuri robine isanzwe mugitondo kwa sekuru barimo bategura iby’Ubunani, aho kujya aho batumwe, bigira ku Kivu koga we atabizi, bakigeramo ararohama. ‘’
Yakomeje ati: “Hatabaye umurobyi witwa Iyamuremye Samuel wari waraye aroba, arimo yomokana ikipe ku nkombe ngo ajye gusangira n’abe Ubunani, abibonye aribira amukuramo akirimo akuka, bahamagara moto ngo imujyane kwa muganga, ashiriramo umwuka mu nzira.
Avuga ko mu makuru bahawe n’abo bana 2 bari kumwe,ari ay’uko,bo kuko bazi koga,biyambuye bakajyamo, bamubuza kujyamo kuko bari bazi ko atabizi, abanza kubajijisha ko yemeye ibyo bamubwiye, abonye bageze hirya boga na we arambura ajyamo ameze nk’ubihishe ni ko kurohama,bamuvanyemo bagerageza kumurutsa ayo mazi biranga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Uwimana Damas, avuga ko amakuru bahawe n’ababyeyi b’abo bana ari ay’uko bari babihanangirije, bababuza kujya koga mu Kivu.
Ati: “Ababyeyi babo bari babibabujije ahubwo ni kumwe abana bamwe batumva. Natwe ku mashuri twari twakozeyo ubukangurambaga mbere y’uko bajya mu biruhuko, tubabuza kuzajya gukina n’amazi ya kiriya kiyaga bamwe batanazi koga, no mu migoroba y’ababyeyi turabibakangurira, ariko usanga abana bamwe batumva, bakibeta ababyeyi n’ubuyobozi bakajyamo koga, ari ho havamo kurohama.’’
Arohamye hari hashize icyumweru kimwe gusa nanone mu kiyaga cya Kivu, mu gice cy’wo Murenge wa Bushekeri, umukobwa w’imyaka 14 na we wari wagiye gusura imiryango ye aturutse i Kamembe mu Karere ka Rusizi, abwiye abana bagenzi be ngo bajye kumwereka ikiyaga cya Kivu, agezeyo, kubera kutakimenyera, akandagiyemo,akandagira amabuye abamo bita amataza,aranyerera agendera ko ahita apfa.
Uwimana akavuga ko bigoye kubuza burundu abana baturiye ikiyaga kujyayo koga,k uko bagenda bihishe, ariko ko ubukangurambaga n’uburyo bwose bwo gukumira bigomba gukomeza, ababyeyi ntibacogore kubuza abana kujyayo,cyane cyane abatazi koga, kuko hari igihe ibiruhuko birangira hari abana gihitanye.
Inkuru ya IMVAHO NSHYA