Miliyoni 5Frw zatumye Nsabimana Aimable na Rayon Sports bongera gukozanyaho
Myugariro wa Rayon Sports Nsabimana Aimable yanze gukora imyitozo kubera umwenda wa miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda aberewemo n’iyi kipe.
Nsabimana amaze umwaka asinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri, yagombaga guhabwa miliyoni 15 Frw nk’ikiguzi ikipe yari yemeye kumutangaho.
Icyo gihe uyu mukinnyi yahawe miliyoni 2 Frw gusa, hasigaramo izindi 13 Frw yizezwa ko azahabwa nyuma y’umukino wahuje Rayon Sports na APR FC kuri Sitade Amahoro tariki 7 Ukuboza 2024.
Ubwo yari mu Ikipe y’Igihugu mu mikino yo gushaka itike CHAN 2024 yahawe miliyoni 8 Frw hasigaramo miliyoni 5 Frw, ariko we ntiyemera iki cyemezo cya Rayon Sports kuko yari yarasabye ko umwenda wose ikipe imurimo ugomba guhita ushiramo agahabwa amafaranga yose, ahitamo guhagarika imyitozo.
Si uguhagarika akazi gusa, ahubwo yahise yandikira ubuyobozi abumenyesha umwanzuro we no kubwibutsa ku masezerano bagiranye.
Biteganyijwe ko ubuyobozi bwa Rayon Sports na bwo buri bwandikire uyu mukinnyi bumusubiza ku butumwa yabugeneye, ndetse n’uko yakongera agakomeza akazi, bushingiye ku kuba hari n’abandi bakinnyi batarahabwa amafaranga yose.
Kugeza ubu Rayon Sports ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona y’u Rwanda n’amanota 33 mu mikino 13 imaze gukina.
İyi kipe izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu tariki ya 4 Mutarama 2025, ikina umukino w’ikirarane w’umunsi wa 14 na Police FC saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Kigali Pele Stadium.
Source: IMVAHO NSHYA