Israël Mbonyi ni we Munyarwanda wenyine uhatanye muri Trace Awards
IMYIDAGADURO

Israël Mbonyi ni we Munyarwanda wenyine uhatanye muri Trace Awards

Jan 2, 2025

Israël Mbonyi niwe muhanzi rukumbi wo mu Rwanda uhatanye mu bihembo bya Trace Awards and Festival bizatangirwa muri Zanzibar, mu ntangiro za 2025.

Uyu muhanzi ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana mwiza. Iki cyiciro kiri muri 24 byashyizwe muri ibi bihembo, aho ahatanye n’abandi bahanzi barimo Spirit of Praise 10 bo muri Afurika y’Epfo na KS Bloom wo muri Côte d’Ivoire.

Harimo kandi abanya-Nigeria Mercy Chinwo na Ada Ehi ndetse na Bella Kombo wo muri Tanzania unaheruka mu Rwanda mu gitaramo cyo gufata amashusho ya album nshya y’umuhanzi Mudende Eddy Claude[Eddy Muramyi].

Kuri iyi nshuro nta cyiciro cy’umuhanzi wo mu Rwanda kirimo nk’uko byari bimeze umwaka ushize, ubwo ibi bihembo byatangirwaga i Kigali ahubwo cyasimbujwe icy’umuhanzi wo muri Tanzania wahize abandi.

Mu mwaka ushize Bruce Melodie ni we wahembwe nk’Umuhanzi Mwiza w’Umwaka mu Rwanda. Icyo gihe yafashe igihembo aherekejwe na Producer Element. Uyu muhanzi yahigitse Ariel Wayz, Bwiza, Kenny Sol na Chriss Eazy.

Mbonyi ahatanye muri ibi bihembo mu gihe mu mwaka ushize ubwo byaberaga mu Rwanda nta mahirwe yo guhatanamo yigeze ahabwa. Abihatanyemo mu gihe umwaka wa 2024 wamuhiriye agakora ibitaramo bitandukanye mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda no mu Burayi kandi byose bikitabirwa cyane.

Mu Rwanda naho yongeye gukora amateka mu gitaramo ‘Icyambu Live Concert’, yuzuza BK Arena.

Tyla, Rema na Burna Boy nibo bahatanye mu byiciro byinshi muri ibi bihembo bya Trace muri rusange, cyane ko bari muri bitandatu.

Tyla ahatanye mu birimo icya ‘Best Female’ ahanganyemo na Makhadzi, Chelsea Dinorath, Josey, Ayra Starr, Tems na Yemi Alade, icya ‘Song of the Year’ n’ibindi.

Rema ahatanye mu birimo ‘Best Music Video’, ‘Best Global African Artist’ na ‘Best Artist’ n’ibindi. Ni mu gihe Diamond ari mu byiciro bitanu birimo icya ‘Best Global African Artist’ na ‘Best Male Artist’.

Ibihembo bya Trace Awards bizatangwa mu birori bizaba ku wa 26 Gashyantare 2025. Ibi birori bizahera ku wa 24 Gashyantare 2025, habaho iserukiramuco rya Trace rizamurikirwamo ibikorwa bitandukanye byerekeye imyidagaduro.

Ibi birori byitezwe kuriririmbamo Bruce Melodie na Harmonize, indirimbo bahuriyemo yo gusingiza Zanzibar izakira ibi bihembo. Banitiriye iki gihugu.

Mu mwaka ushize ubwo byaberaga mu Rwanda Abanya-Nigeria Davido na Rema ni bo begukanye ibihembo byinshi muri Trace Awards 2023. Buri wese yegukanye ibihembo bibiri.

Abahanzi bazahembwa baririmba injyana zitandukanye zirimo Afrobeat, Dancehall, Hip-Hop, Afro-Pop, Mbalax, Amapiano, Zouk, Kizomba, Genge, Coupé-Décalé, Bongo Flava, Soukous, Gospel, Raï, Kompa, RnB na Rumba.

Guha amahirwe abahanzi muri ibi bihembo byatangiye kuri uyu wa 2 Mutarama 2025, bizasozwa ku wa 15 Gashyantare 2025. Amajwi afite 50%, mu gihe indi 50% ifitwe n’abazaba bagize akanama nkemurampaka.

Inkuru ya IGIHE

Urubuga rutangaza amakuru yizewe, atandukanye aba acicikana hirya no hino ku isi.

Phone/ WhatsApp: +250783010019 Email: [email protected]

©2024-2025 UGUSENGA Ltd. All Right Reserved