Hamenyekanye impamvu y’amarira The Ben yasutse muri BK Arena abafana bakumirwa
IMYIDAGADURO

Hamenyekanye impamvu y’amarira The Ben yasutse muri BK Arena abafana bakumirwa

Jan 2, 2025

Mu ijoro ryakeye ubwo yari mu gitaramo ’The New Year Groove’, The Ben yongeye kurira imbere y’abafana, ibitatunguye benshi cyane ko akunze kugaragara mu ruhame arira iyo asazwe n’ibyishimo.

Ni amarira y’ibyishimo uyu muhanzi yavuze ko yakomoye ku kuba uyu munsi yari imbere y’abakunzi be nyamara aho yavuye ubuzima butari bworoshye.

Ati “Abagabo bararira kandi impamvu iroroshye cyane, iyo urebye ahantu uturuka ukareba ahantu uhagaze […] ntabwo nari nkwiye kuba mpagaze imbere yanyu ariko ndi hano. Imana ibahe umugisha uyu mwaka uzababere uw’umugisha udasanzwe.”

The Ben kwihangana byanze atangira kubarira abakunzi be inkuru y’ubuzima bubabaje yanyuzemo mbere yo kuba icyamamare.

Ati “Njye ndi umwana wavukiye Kampala muri Uganda […] tuba mu nzu y’icyumba na salon turi abana batandatu. Umubyeyi wanjye yaraturwaniriye, ntabwo aratangira kuza mu bitaramo byanjye kubera impamvu zitandukanye, ariko atewe ishema nanjye, akunda ibyo nkora kandi arabasengera mwese, ni umukozi w’Imana.”

The Ben amaze kuvuga iri jambo, yahise aturika ararira abafana.

Ibi byabereye mu gitaramo cy’amateka uyu muhanzi yakoreye muri BK Arena ahari hakoraniye abakunzi b’umuziki batari bake.

Inkuru ya IGIHE

Urubuga rutangaza amakuru yizewe, atandukanye aba acicikana hirya no hino ku isi.

Phone/ WhatsApp: +250783010019 Email: [email protected]

©2024-2025 UGUSENGA Ltd. All Right Reserved