Gicumbi: Umugore ari mu gahinda kenshi yatewe na nyina umubyara wamutwariye umugabo
AMAKURU

Gicumbi: Umugore ari mu gahinda kenshi yatewe na nyina umubyara wamutwariye umugabo

Jan 2, 2025

Uwimaniduhaye Rebecca utuye mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Byumba yatangaje ko ari mu gahinda gakomeye kuko nyina yamutwaye umugabo, ubu bakaba babana mu nzu nk’abashakanye.

Ibyo ngo byatangiriye mu rugo rwa Uwimaniduhaye n’umugabo bari barashakanye, ubwo uwo mugore yari arwaye.

Ubwo burwayi bwa Uwimaniduhaye bwaje gukomera noneho biba ngomba ko nyina w’imyaka 42 y’amavuko aza kumurwariza iwe mu rugo.

Aho ngo niho umugabo we yatangiye kugirana umubano na nyina, kuko ngo baje no gucura umugambi wo kohereza Uwimaniduhaye iwabo bamubwira ko ari bwo azitabwaho neza. Bivuze ko Uwimaniduhaye yasubiranye na nyina iwabo, bagasiga umugabo we wenyine.

Nyuma ngo ni bwo nyina wa Uwimaniduhaye yatangiye kujya ajya kwirebera wa mukwe we bakamarana igihe akanataha bwije avuga ko yatinze mu masengesho.

Iby’umubano wa nyina wa Uwimaniduhaye n’umukwe we byabanje guhwihwiswa n’abaturanyi ariko nta gihamya kugeza ubwo umugabo we yamufatanaga n’uwo mukwe wabo ku itariki 21 Ukuboza 2024 bajyanye guhaha.

Yavuze ko ibyo umugore we yakoze ari amahano ku buryo kongera kubana na we nk’umugore n’umugabo bigoye.

Src: IGIHE

Urubuga rutangaza amakuru yizewe, atandukanye aba acicikana hirya no hino ku isi.

Phone/ WhatsApp: +250783010019 Email: [email protected]

©2024-2025 UGUSENGA Ltd. All Right Reserved