Dore ibyiza utigeze ubwirwa byo kurya inanasi
MENYA N'IBI

Dore ibyiza utigeze ubwirwa byo kurya inanasi

Jan 2, 2025

Inanasi ni urubuto rukundwa na benshi, ahanini bakarukundira uko ruryoherera. Ariko uretse ibyo kuba ruryohera benshi, ubusanzwe inanasi ni urubuto rufitiye umubiri w’umuntu akamaro gakomeye bityo ikaba itagombye kubura ku ifunguro rya buri munsi.

Imwe mu mimaro y’uru rubuto ni iyi ikurikira:

1.Gukomeza amagufa ; inanasi ni urubuto rukomeza amagufa cyane cyane ku muntu ubasha kubona ikirahuri kimwe ku munsi cy’umutobe w’inanasi utavangiye kandi utakorewe mu nganda.

  1. Irinda ishinya kwibasirwa n’indwara zitandukanye maze igakomeza n’amenyo, kandi igakumira n’izindi ndwara zo mu kanwa zirimo nko kuva amaraso bya hato na hato.
  2. Inanasi irinda umubiri kwibasirwa na kanseri zifata ibice bitandukanyecyane cyane kanseri zifata amagufa.
  3. Inanasi kandi ku muntu uyirya buri munsi,imurinda indwara zibasira umutimakuko umuntu ukunda kurya inanasi buri munsi ntabwo apfa kurwara umutima
  4. Kurya inanasi kandi nyuma yo gufata amafunguro bifasha igogorwa ry’ibiryo,maze igifu kigakora neza.
  5. Ku bantu bakunda kurya inanasi kandi bagira uruhu rwiza,bagahorana itoto kuburyo umuntu atagira uruhu rushaje.
  6. Inanasi kandi igabanya ibibazo by’umubyibuho ukabijendetse ikarinda n’indwara ziterwa n’umuvuduko w’amaraso n’ibindi bibazo byose ,ahanini biba byatewe n’umubyibuho ukabije.
  7. Umuntu ukunda urya inanasi kandi ntabwo yibasirwa n’indwara zifata imyanya y’ubuhumekerocyane cyane ibicurani kuko izibura imyanya yose y’ubuhumekero.
  8. Irinda indwara z’uruhu zirimo ibiheri byo mu masocyangwa amabara akunda kuza ku ruhu rw’umuntu kuko ikungahaye uri vitamin c.
  9. Umuntu ukunda kurya inanasi kandi agira ibirenge n’intoki byorohereyekuko ntabwo umubiri we uvuvuka cyangwa ushishuka.
  10. Iyo ukeneye kugira inzara zikura vuba kandi zikomeye,nabwo ushobora kwihata kurya inanasi,nibura buri munsi ukabasha kubona igisate cyayo.
  11. Inanasi kandi irinda iminwa gushishuka cyangwa gusaduka, maze igahora ihehereye,kabone nubwo yaba yari isanzwe isaduka ikava n’amaraso irakira burundu
  12. Inanasi nanone irinda umusatsi gucikagurika,nubwo umuntu yaba yari asanzwe agira umusatsi mubi ucika,uhita ukomera kandi ukaba uhehereye,dore ko ushobora no kumeseshamo umutobe wayo .

Kugira ngo umuntu abone iyi mimaro yose ku mubiri we nibura arasabwa kurya kimwe cya kane cy’inanasi yose ku munsi, cyangwa akanywa nibura ikirahuri cy’umutobe wayo w’umwimerere.

Urubuga rutangaza amakuru yizewe, atandukanye aba acicikana hirya no hino ku isi.

Phone/ WhatsApp: +250783010019 Email: [email protected]

©2024-2025 UGUSENGA Ltd. All Right Reserved