Umunyamakuru Mutesi Scovia agiye gushinga televiziyo
Umunyamakuru Mutesi Scovia washinze akanaba Umuyobozi Mukuru w’ikinyamakuru cyandika cyitwa Mama Urwagasabo gifite na shene ya YouTube, yatangaje ko guhera mu mwaka utaha wa 2025 azatangiza televiziyo.
Mu butumwa bugufi yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati “Tunejejwe no kumenyesha abakurikira ibiganiro n’amakuru tubagezaho ko guhera mu 2025 tuzatangira no kugaragara kuri Televiziyo Mama Urwagasabo”.
Mutesi yakomeje asobanura ko izina ry’ibyo bitangazamakuru byose rizakomeza kuba Mama Urwagasabo kandi ko gushinga na televiziyo bigamije kugera ku bantu benshi kurushaho.
Ati “N’ababa badafite internet baguze dekoderi bicaye mu ruganiriro mugiye kutureba kuri televiziyo nk’izindi zose. Mu minsi mikeya turaba tuje”.
Shene ya YouTube ya Mama Urwagasabo ni imwe mu zikurikirwa cyane ahanani bitewe n’izina uyu munyamakuru amaze kubaka mu biganiro by’ubusesenguzi ku mibereho rusange na politiki.
Mutesi yari aherutse gusoza amasezerano y’imikoranire na Radiyo B&B Kigali aho yakoraga mu busesenguzi ku ngingo zitandukanye ziri kuvugwaho cyane.
Mutesi Scovia kandi mu Ugushyingo uyu mwaka yatorewe kuba Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC); umwanya yasimbuyeho Barore Cléophas.