Nyamasheke: Umunyeshuri wiga muri kaminuza yatawe muri yombi nyuma yo kubesha se umubyara kugira ngo amuhe amafaranga
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Kamanzi Eros Danton w’imyaka 21, ukurikiranyweho icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, aho yabeshye se umubyara ko yashimuswe n’abantu babiri bakamutwara mu modoka, amubwira ko bari bakeneye amafaranga ibihumbi 100 Frw kugira ngo bamurekure.
Iki cyaha cyabereye mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Bushenge, Akagari k’Impala mu Mudugudu wa Gasharu tariki ya 27 Ukuboza 2024.
RIB yatangaje ko Kamanzi yatawe muri yombi ku wa 28 Ukuboza 2024, kuri ubu akaba afungiye kuri Station ya RIB ya Shangi mu gihe dosiye ye iri gutunganywa kugira ngo yohererezwe Ubushinjacyaha.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko “Kamanzi yabikoze abeshya kuko yashakaga ko se umubyara amuha amafaranga kugira ngo abone uko yishyura imyenda y’amafaranga yari abereyemo abantu batandukanye.”
Yakomeje avuga ko “Ibi ni ibintu bikunze kugaragara mu rubyiruko rushaka amafaranga binyuze mu guteka imitwe cyane cyane igihe bakoze ibintu by’amanyanga.”
Icyaha akurikiranyweho ni ugutangaza amakuru y’ibihuha, giteganwa n’ingingo ya 39 y’Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.
Mu gihe icyo cyaha cyamuhama, yahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri 1,000,000 Frw ariko atarenze 3,000,000 Frw.
RIB yasabye abantu bose muri rusange kwirinda gukora ibyaha bitandukanye harimo n’iki cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, inakangurira abantu kubahiriza amategeko kuko uzayarengaho wese azakurikiranwa nk’uko biteganwa n’amategeko.