Ngibi ibintu bizakubwira ko uwo mwashakanye agikunda uwahoze ari umukunzi we
URUKUNDO

Ngibi ibintu bizakubwira ko uwo mwashakanye agikunda uwahoze ari umukunzi we

Dec 31, 2024

Bibaho ko umuntu akundana n’undi nyuma bagatandukana agashakana n’undi utari wawundi ariko ibitekerezo bikanga kumuvaho.

Umuntu ugikunda uwo bahoze bakundana ngibi ibintu bizamukubwira:

  1. Uzasanga abafata nk’aho muri mu marushanwa

Ubusanzwe iyo uri umugore w’umugabo cyangwa ukaba ukaba umugabo w’umugore ntugombera kugira undi murwanira uwo mwanya. Ariko niba ubona ko umeze nk’aho urwanira uwo mwanya n’uwahoze ari umukunzi w’uwo mwashakanye menya ko akimukunda.

  1. Bakunda guhura mu bihe byihariye

Niba ubna ko uwo mwashaknye agira akaba yumva kizakemuka ari uko ahuye n’uwahoze ari umukunzi we akakimubwira icyo gihe ujye ugira amakenga ku mibanire yabo.

  1. Akunda kumuvuga cyane

Ahanini iyo utandukanye n’umuntu utakimukunda ugerageza kumwikuramo bishoboka ukirinda kumuvuga. Ntuzatangazwe no kuba amuvuga nabi cyangwa neza uko yaba amuvuga kose ntibikuraho ko atamukimukunda kuko burya umuntu avuga uwo yatakereje.

  1. Iyo bakunda guhura cyane

Bishoboka ko bahurira ahantu runaka cyangwa se bakavugana kuri telefoni cyangwa se kuri email. iyo abantu batandukanye ntibivuga ko badashobora kuganira cyangwa se ngo bandikirane ariko iyo birengeje urugero bikba ibya buri gihe haba harimo akantu k’urukundo.

  1. Uzabona amufuhira igihe abonye indi nshuti

Igihe uwo mwashakanye ubona ababazwa no kuba uwahoze ari umukunzi we ari kumwe n’abandi bagabo akamufuhira byerekana ko agifite icyo avuze kuri we.

  1. Aracyabitse ibintu bimwe na bimwe bimwibutsa uwahoze ari inshuti ye

Iyo uwo muri kumwe ubona akibitse ibintu bimwe na bimwe bimwibutsa uwahoze ari umukunzi we nk’amafoto n’ibindi ukabona kandi abiha agaciro akagira umwanya wo kubyitaho akabitekerezaho ahanini aba agitekereza no ku rukundo yagiranye n’uwa mbere.

Nubwo kwikuramo umuntu atari ibintu bihita bishoboka ako kanya, bisaba ko bigenda biza buhoro buhoro ariko birakwiye ko umuntu yikuramo umukunzi we wa kera kugira ngo ubashe kubaka kuko bidindiza urugo.

Urubuga rutangaza amakuru yizewe, atandukanye aba acicikana hirya no hino ku isi.

Phone/ WhatsApp: +250783010019 Email: [email protected]

©2024-2025 UGUSENGA Ltd. All Right Reserved