USA: Pasiteri yafunzwe azira gukubita umugore we
IYOBOKAMANA

USA: Pasiteri yafunzwe azira gukubita umugore we

Dec 29, 2024

Pasiteri Josh Lough wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafashwe na polisi nyuma yo gukubita umukobwa we n’umugore we, avuga ko umugore we afite ikibazo cyo mu mutwe.

Josh Lough, wahoze ari pasiteri mukuru w’Itorero rya Grace Bible Church muri Canal Winchester, Ohio, yatawe muri yombi nyuma y’ikibazo yateje mu rugo rwe ku ya 8 Ukuboza 2023.

Nk’uko byatangajwe mu nyandiko z’urukiko, Josh Lough yagiye mu rugo rwe aho atuye, akubita umugore we babanye imyaka 20, ndetse n’umukobwa wabo. Polisi yatangiye gukurikirana iki kibazo, itangaza ko habayeho aya makimbirane Saa Tanu z’ijoro.

Umushinzwe iperereza yavuze ko yagiye mu rugo rwa pasiteri ajyanywe no gutabara, kuko yari amaze guhamagarwa n’uwo mukobwa, akiri hanze akumva urusaku mu nzu yo kwa pasiteri.

Mu gihe polisi yabazaga pasiteri ku byabaye, yavuze ko yagiranye amakimbirane n’umugore we, ariko ko yari afite ikibazo cyo mu mutwe. Pasiteri Lough yavuze ko atigeze amuhohotera, ahubwo ko yirwanagaho ngo uwo mugore we wari wataye ubwenge atamuheza umwuka.

Umukobwa wabo, TL, yavuze ko ari we watumye abapolisi baza kubera guhuruza. Yavuze ko atabonye neza uko amakimbirane yatangiye hagati y’ababyeyi be kuko we yari mu nzu yo hasi akumva urusaku hejuru (etaje). TL yavuze ko yagiye kureba ibibaye, akabona se afashe nyina mu ijosi. Avuga ko yaje kumurwanya kugira ngo arekure mama we, na we agahita amukubita, bigatuma ahamagara polisi.

Polisi yavuze ko umugore wa pasiteri n’umukobwa we bafite ibikomere ku mubiri. Ibyo byatumye Pasiteri Lough akurikiranwa n’ubutabera, ndetse ubu ategereje kuburana mu rukiko ku ya 7 Mutarama 2025.

Ubusanzwe uyu mugabo yagiraga inyigisho nziza, aho mu isomo ryateguwe na we ku munsi mukuru w’ababyeyi mu 2023, yashishikarije abagabo kuba abakuru b’ingo zabo mu buryo bw’umwuka. Yavuze ko abagabo ari bo bafite inshingano zo kumenya niba abagore babo bari mu murongo mwiza wo mu buryo bw’umwuka, avuga ko bafite inshingano zo kurinda umuryango ngo udahura n’ibibazo.

Yagize ati: “Akenshi abagabo baravuga bati ‘Umugore wanjye iyo arakaye yanga gukora ibyo musabye, kandi ntajya asoma Bibiliya’. Ariko ibi biba ari ikibazo cyabo ubwabo, kuko abagabo ari bo bafite inshingano zo gufasha abagore babo kugira imibereho myiza mu mwuka no mu mutima, nk’uko ababyeyi bafite inshingano zo gufasha abana babo.”

Kuri uyu munsi ari mu maboko atari aye kubera kurenga ku nyigisho yigishaga.

Urubuga rutangaza amakuru yizewe, atandukanye aba acicikana hirya no hino ku isi.

Phone/ WhatsApp: +250783010019 Email: [email protected]

©2024-2025 UGUSENGA Ltd. All Right Reserved