Umutoza Ayabonga yasezeye mu ikipe ikunzwe na benshi mu Rwanda
Umutoza ukomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo, Ayabonga Lebitsa yasezeye mu ikipe ya Rayon Sports ikunzwe na benshi muri shampiyona yo mu Rwanda.
Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports bakunze kumvikana bavuga ko uyu mutoza ari umuhanga, bityo iyi kipe ikaba yinjiye mu gihombo dore ko uyu mutoza asezeye shampiyona yo mu Rwanda yari igeze hagati.
Abakurikiranira hafi ibya Shampiyona yo mu Rwanda baravuga ko hatagize igihinduka, umutoza witwa Hategekimana Corneille ari we ushobora kuza gusimbura uyu munya Afurika y’epfo maze agakorana na Robertinho.