Umuramyikazi Mado Okoka Esther yageneye abakristo bose bo ku isi impano idasanzwe [VIDEWO]
Abahanzikazi Mado Okoka Esther na Ada Claudine bafite ibigwi bikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bazirikanye abakristo bose ku isi babagenera impano ya Noheli.
Umuhanzikazi Mado Okoka Esther ukunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Twarahiriwe”, “Ntuma”, “Nzateranya” na “Iriba, yashyize hanze indirimbo nshya “Ari Muri Twe” yakoranye na Ada Claudine wamamaye mu ndirimbo “Iby’Imana ikora”, “Data arihagije” n’izindi.
Umuhanzikazi mu muziki wa Gospel utuye i Burayi mu gihugu cya Danmark, naho Ada Claudine atuye mu Karere ka Rubavu mu Rwanda. Bahuje imbaraga bakorana indirimbo bise “Ari muri twe” ibumbatiye inkuru yo kuzuka kwa Yesu Kristo.
Iyi ndirimbo “Ari Muri Twe” yageze hanze ku mugoroba w’uyu wa Kabiri tariki 24 Ukuboza 2024 mu gihe Isi yose yitegura kwizihiza Umunsi mukuru wa Noheli aho abakristo bose baba bazirikana ivuka rya Yesu Kristo, akaba ari ibirori bikomeye biba buri mwaka tariki 25 Ukuboza.
Abahanzikazi bahuje icyita rusange cyo kuba ari abahanga byahamye mu nyandikire ndetse no mu miririmbire, Mado Okoka na Ada Claudine bafashije abakristo kwinjira muri Noheli binyuze mu ndirimbo bakoranye “Ari muri twe” ikubiyemo inkuru yo kuzuka kwa Yesu Kristo.
” “Ari muri twe” ikubiyemo inkuru yo kuzuka kwa Kristo. Nashatse kwibutsa abemera Kristo ko yazutse kandi ko ari muri twe. Mbifurije kuryoherwa n’umwana twahawe kandi mbasaba kumwumvira” Mado Okoka Esther ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Paradise.
Ku bijyanye no kuba iyi ndirimbo yarayiririmbanye na Ada, yavuze bakoranye umurimo w’Imana cyane i Rubavu muri Zion Temple igihe kirekire kandi “ikirenze turi inshuti magara, ni umumama ukunda Imana n’abantu ndetse ambera urugero rwiza mu gakiza n’ubu ndi inaha mu burayi”.
Mado Okoka Esther yatangiye kuririmbira Imana afite imyaka 6 gusa y’amavuko. Mu rugendo amazemo igihe nk’umuhanzikazi wigenga, amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo “Twarahiriwe”, “Ntuma”, “Nzateranya” na “Iriba”.
Aherutse gusaba abaramyi bagenzi be kureka kwibanda aho bari gusa, abasaba kugera n’ahandi babwiriza abantu ubutumwa bwiza kuko bishoboka cyane ko abo babwirije bari hafi yabo bashobora kuba barumvise Kristo. Ati: “Tubeho ubuzima bugendana urupfu rwa Yesu kugira ngo tugendane Kristo wapfuye ku bwacu”.
Mu myaka itanu iri imbere ni ukuvuga muri za 2029, Mado Okoka avuga ko azaba ari ku rwego rwiza mu muziki wa Gospel, kubera ko yizera neza ko hari inararibonye yisumbuye azaba amaze kugira bitandukanye n’uko uyu munsi bimeze kuko asa nk’aho akiri gutangira.
Mado Okoka ukora umuziki ashyigikiwe cyane n’umuryango we by’umwihariko umugabo we Alain Kinzamba umuba hafi cyane, yizera ko binyuze mu muziki akora usingiza Imana, hari benshi bazagaruka kuri Yesu Kristo nk’uko ariyo ntego nyamukuru yasigiye abizera.
Ada Claudine uzwi nka Mama Keza wakoranye indirimbo na Mado Okoka, ni izina rikomeye mu Rwanda mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba azwi mu ndirimbo zafashe bugatwe imitima y’abatari bacye, zirimo; ’Nkwiye kujyayo’, ’Iby’Imana ikora’, ’Data arihagije’, ’Tuzafatanya n’ibizima’, n’izindi.
Ada Bisabo Claudine niyo mazina ye yose, gusa benshi bakunda kumwita ABC (Impine y’amazina ye atatu). Asengera mu itorero rya Zion Temple Rubavu, akaba yaratangiye kuririmba afite imyaka 7 y’amavuko muri korali y’abana muri Kiliziya Gaturika. Ku myaka 12 yatangiye kuririmba muri korali y’abakiri bato muri Nazarene Church Kicukiro.