Umuhanzikazi Bwiza agiye gutaramira i Bruxelles aho azamurika Album ye nshya
IMYIDAGADURO

Umuhanzikazi Bwiza agiye gutaramira i Bruxelles aho azamurika Album ye nshya

Dec 29, 2024

Umuhanzi Bwiza yateguje ko mu mwaka utaha azataramira i Bruxelles mu Bubiligi mu gitaramo azamurikiramo alubumu ye ya kabiri.

Uyu muhanzi wakoze indirimbo zitandukanye muri uyu mwaka wa 2024, yari yatangaje ko ibiruhuko abikomereje ku mugabane w’u Burayi mu bihugu birimo u Bufaransa hamwe n’u Bubiligi, aho yanatangaje ko azagaruka mu Rwanda gusoza imirimo yo gutunganya alubumu ye ya kabiri.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga, Bwiza yatangarije abakunzi be ko umwaka wa 2025 azataramira mu Bubiligi  kandi akazahamurikira alubumu mu gitaramo azahakorera.

Yanditse ati: “Nshimishijwe no gutangaza ko twagiranye ubufatanye na Team Production mu gutegura igitaramo cyanjye cyo kumurika alubumu bantu banjye bose mu Burayi, ntimuzacikwe n’igitaramo i Bruxelles, bantu banjye mwese bo mu Burayi, ntimuzacikwe.”

Ni igitaramo Team Production igiye gutegura nyuma y’uko muri uyu mwaka wa 2024, bateguye ibitaramo by’abahanzi nyarwanda bitadukanye barimo icya Israel Mbonyi yakoze muri Kanama, hamwe n’icya Aline Gahongayire  cyabaye mu Ukwakira n’ibindi, byose bikomeje gushyira umuziki nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Mu 2024 Bwiza yaranzwe no gushyira imbaraga mu gukora ibihangano bishya kandi byakunzwe n’abakunzi be, birimo n’ibyo yafatanyije n’abandi bahanzi birimo Ni danger yasubiranyemo na Danny Vumbi, Ogera yakoranye na Bruce Melodie, Best Friend yakoranye na The Ben n’ibindi.

Biteganyijwe ko icyo gitaramo Bwiza azakorera mu Bubiligi kizaba tariki 8 Werurwe 2025, ku munsi mpuzamahanga w’abagore.

Bwiza yaherukaga kumurika alubumu mu 2023, ubwo yamurikaga iya mbere.

Urubuga rutangaza amakuru yizewe, atandukanye aba acicikana hirya no hino ku isi.

Phone/ WhatsApp: +250783010019 Email: [email protected]

©2024-2025 UGUSENGA Ltd. All Right Reserved