Umugabo ukuze yashenguwe n’agahinda nyuma yo guhabwa umunani akihutira kunywa ka manyinya akahahurira n’akaga
Umugabo w’imyaka 50 wo mu Budage, utagira aho aba, wari umutindi nyakujya yashenguwe n’agahinda nyuma yo guhabwa umunani w’ibihumbi 42 by’Ama-euro (arenga miliyoni 60,9 Frw), akajya kwishima mu kabari yasinda akayata.
Agihabwa uwo munani yahise aguramo igare rikoresha amashanyarazi hanyuma aritwara agiye gufata kamwe mu kabari gaherereye mu bice bya Bavaria.
Imbaraga z’agasembuye zamaze kumugeramo, si ukwishima arasizora, icyakora ibyari umunezero, bihinduka amarira ya mafaranga arayata.
Polisi yo muri icyo gice ni yo yamurandase imujyana ahabarizwa abantu batagira iwabo, undi ntiyamenya uko yageze aho kuko yari mu by’ishimo by’agasembuye.
Ayo mafaranga yari mu gikapu yasize kuri Sitasiyo ya Gari ya Moshi y’i Bavalia.