Rutsiro: Umugabo yatemye umugore we amuziza kumubuza kugurisha isambu
Mutabazi Jean Damascène wo mu Mudugudu wa Kanyempanga, Akagari ka Bunyoni mu Murenge wa Kivumu, Akarere ka Rutsiro, afungiye kuri Sitasiyoya RIB ya Kivumu akurikiranyweho gutema umugore we Umutoni Claudine akamukomeretsa ku kuboko kw’iburyo.
Uwo mugabo w’imyaka 32, yakomerekeje umugore we w’imyaka 24 bapfa ko umugabo yashatse kugurisha umurima, umugore akamutambamira.
Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mugabo n’umugore we babana mu buryo butemewe n’amategeko, bagahorana amakimbirane ashingiye ku mutungo, aho umugabo aba ashaka kugurisha ibyo bahahanye byose ngo abijyane mu nzoga no mu bandi bagore,umugore akabyanga,yanamubwira ngo basezerane byemewe n’amategeko,umugabo ntabikozwe, nyamara mu buyobozi akiyerekana nk’ubyumva.
Umuturage umwe yagize ati: “Muri iyi minsi bari basanganywe amakimbirane ashingiye ku murima umugabo yashatse kugurisha, bikubitiye no ku bindi bahahanye aba ashaka kugurisha umugore akamutambamira. Yatashye nijoro yasinze amwiyenzaho, baratongana umugabo afata umuhoro amutema ukuboko, umugore ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kivumu,umugabo atabwa muri yombi.”
Yakomeje avuga ko amakimbirane mu miryango ngo agenda agaragara muri uwo Murenge wa Kivumu, bakagerageza kuyunga mu Nteko z’abaturage ariko ugasanga hari bamwe binangira.
Hakaba n’ababana bimeze nk’ibya nyirarureshwa ku buryo uwanya uwo ari wo wose umwe aba yanica undi cyangwa akamukomeretsa.
Ashimira ubuyobozi bw’Umurenge wa Kivumu n’Akarere ka Rutsiro imbaraga bushyira ku busugire bw’umuryango.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu Icyizihiza Alda, avuga ko uwo mugabo yakoreye umugore we ihohoterwa rikomeye amutema ukuboko, ariko ko yatawe muri yombi ngo abibazwe.
Yagize ati: “Yamutemye amukomeretsa ku kuboko kw’iburyo akoresheje umuhoro, amuziza icyemezo cyo kugurisha umurima batumvikanyeho, uwakomerekejwe ajyanwa kwa muganga uwamukomerekeje acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kivumu abibazwa.’’
Yakomeje abwira Imvaho Nshya ko bafite n’izindi ngo 67 zibana mu makimbirane.
Mu ngamba bafata zo guhangana nayo no kugira inama abayabanamo kuyareka kuko asenya umuryango, harimo ko buri wa Gatanu w’icyumweru hashyizweho gahunda yo kubaganiriza.
Ati: “Tubahuza n’ubuyobozi n’abafatanyabikorwa barimo abazobereye mu mategeko bakabaganiriza ku itegeko ry’umuryango, inyungu z’umuryango utekanye n’ingaruka ziri mu mibanire mibi, haba ku babanye nabi ubwabo no ku miryango yabo.
Hari abiyemeza guhinduka hari n’abinangira ariko abo binangira tubagira inama yo kugana amategeko aho gutekereza kwamburana ubuzima cyangwa gukomeretsanya nka kuriya.’’
Yongeye gusaba abashakanye kubana neza mu mahoro nk’uko baba barabyiyemeje barushinga, haba hari ibyo batumvikanaho bakagana ubuyobozi bukabagira inama, byananirana bakagana ubutabera aho kugirirana nabi.