Killaman yahisemo guhagarika filime yateje impaka
Killaman umaze kwamamara muri sinema nyarwanda, yatangaje ko yaretse gukora filime yakoraga yise ‘Kwiyenza’ aho yagendaga akubita abakobwa bambaye imyenda migufi n’abasore bambaye amapantalo yenda kugwa hasi.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na MIE Empire, y’umunyamakuru Murindahabi Irene, aho yagarukaga ku buryo umwaka we na Nyambo bari kumwe basanzwe bakinana, wabagendekeye nka bamwe mu bamaze kwamamara muri sinema nyarwanda.
Killaman yavuze ko uyu mwaka wamubereye mwiza cyane ko yakozemo ibikorwa bitandukanye, ndetse akabona inyungu nyinshi bitandukanye n’iyindi yatambutse.
Yanagarutse mu rugendo rwe rwa sinema, akanarushinga mu buryo bwemewe.
Uyu mugabo avuga ko 2024 yamubereye nziza, kuko yari arwaye gutwara igikombe, nyuma y’imyaka itanu amaze muri sinema ntacyo arahabwa.
Killaman ubusanzwe witwa Niyonshuti Yannick muri uyu mwaka yahawe igihembo cy’umukinnyi wa filime zica kuri internet uhiga abandi gitangwa na Mashariki Film Festival[MAAF],
Aha M.Irene yahise amubaza ati “Ariko nubwo umwaka uvuga ko wakubereye mwiza, hari n’abavuga ko wakozemo amahano. Abo ni nka Mutesi Scovia. Bavuga ibyo biturutse kuri filime washyiraga kuri Youtube wise ‘Kwiyenza’ aho ugenda ukubita abantu inkoni bambaye ubusa?’
Uyu munyamakuru yari agendeye ku kiganiro Mutesi Scovia, yakoze mu minsi yashize akavuga ko ibi bintu Killaman, akina hari abantu bashobora kuzabyigana bagakubita abantu.
Yagize ati “We araza ngo arakubita abantu bambaye imyenda migufi […] akabakubita ku muhanda. Ukabona ni urwenya. Iriya mikino hashobora kuvamo umuntu umukunda, yabona umukobwa wambaye wa mwenda nk’uwo yabonye kare muri filime ze, agaterura nk’inkweto ye agakubita, ugasanga uwo muntu agiye gufungwa azize ko yarebye filime agatandukanya kureba ko baba bakina.”
Mu kumusubiza undi yahise avuga ko adashaka kugira ikintu avuga kuri ibi bintu, ndetse asa nk’ugaragaza uburakari.
Nyambo bari kumwe mu kiganiro yahise amwunganira agaragaza ko ibyo bintu bashyiraga kuri YouTube ntacyo byari itwaye kandi iyo kiba gihari abantu bari gutanga ibitekerezo biyamagana, kandi bikaba bitarabayeho.
Killaman yahise yongera aravuga, agaragaza ko buri kintu cyose kigira ingaruka nziza cyangwa mbi mu buzima, ko yahisemo kubihagarika agashaka ibindi atangira gukora.
Ati “Nabikuyemo. Ntabwo nshaka ihangana. Babigize ikosa. Najyaga mbikora ugasanga amashusho yarebwe n’ibihumbi 500, ibihumbi 600 cyangwa miliyoni. Aho nkuriyemo biriya byo gukubita, no kugira ibihumbi 100 bisigaye ari ikibazo.”
“Nsigaye mfite ubwoba. Ejo bundi hari uwambonye mfite imbunda aravuga ngo noneho nakubona uragowe.”
Yavuze ko ari ibintu yakoze kuva kera ariko nta butumwa atangamo.
Ati “Nibuka ko bwa mbere unantumira ari cyo cyatumye utuzana njye na Nsabi. Naje kwicara ndavuga nti uwabikora nshyiramo ubutumwa. Kuri YouTube uzarebe umuntu ufite ibintu bizima ko bamureba, ariko wa muntu uzanye amatiku cyangwa ibidafite cumi na kabiri niwe bareba.”
Avuga ko yicaye agasanga abikoze abwira abakobwa gusubira mu rugo kujya kwambara bikwije, nta bantu bazabikunda.
Ati “Naravuze nti ‘birasaba ko nshyiramo inkoni uwo mukobwa wambaye ubusa nkamukanga. Nti subira mu rugo, ariko wowe ukabireba kuko harimo ka kantu kadasanzwe ariko gafite ubutumwa.”
Killaman agaragaza ko hari abantu bahindutse kubera iyi filime, barimo n’abo bakorana, gusa akaba yaririnze ihangana akabireka burundu.
Akebura Mutesi Scovia n’abandi bagendeye ku magambo ye avuga ko, abantu bakwiriye kujya birindi gucira urubanza ikintu kitararangira.
Ati “Ntukajye ucira urubanza ikintu kitararangira. Filime nari kuzayisoza ukundi wenda ikarangira mfunzwe, cyangwa ikarangira ngaragaje ingaruka nziza byagize. Ubwo nyine ngiye kwirukana abakinnyi bamwe kuko nakinishaga benshi barenga 30 kandi ikinjiza menshi.”
Avuga ko nta rwego rwa leta na rumwe rwigeze rumuhamagara ariko akaba yaragize impungenge agahagarika iyi filime.
Agaragaza ko ubuyobozi bugaragaje ko nta kibazo iyi filime ye iteye yakongera akayikomeza.
Inkuru ya IGIHE