Imodoka yagonze ipoto, abantu 11 bari batashye ubukwe i Rubavu barahakomerekera
Imodoka itwara abagenzi yavaga mu Karere ka Nyanza yarenze umuhanda igeze mu Mujyi wa Muhanga mu Kagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga igonga upoto y’amashanyarazi itwaye abari bagiye mu bukwe, hakomerekamo abantu 11 barimo batatu bahise bajyanwa mu bitaro.
Abari muri iyo modoka bavuga ko bishoboka ko umushoferi wari ubatwaye yatwawe n’ibitotsi bikarangira ataye umuhanda akagonga ipoto y’amashanyarazi iteye mu nkombe z’umuhanda.
Umwe muri abo bagenzi utakomeretse, yabwiye Imvaho Nshya ko imodoka yatangiye kugenda nabi barimo kuzamuka umuhanda wa Kabgayi, kandi ngo babonaga umushoferi ameze nk’uri gusinzira.
Ati: ” Jyewe biba nabibonye shoferi, tuzamuka i Kabgayi imodoka yagendaga itaringaniye mu muhanda kandi yari ameze nkuri gusinzira. Rero tugeze hano kwa kundi yagendaga nabi kuyigarura biranga ni ko kugonga iriya poto”.
Mugenzi we na we avuga ko umushoferi ashobora kuba yari yasinziriye noneho akabura uburinganire bwo kugarura imodoka.
Ati: “Nagiye kubona mbona imodoka iragenda isatira ipoto, rero shoferi yabuze balance mu kuyigarura kuko yamucitse ameze nk’uwasinziriye kuko nta nindi modoka yabisikanaga natwe.”
Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda SP Emmanuel Kayigi, yemeza amakuru y’iyi mpanuka, ashimangira ko yari itwaye abagenzi 29 buzuye ivuye i Nyanza yerekeza mu Karere ka Rubavu ari na ho habereye ubukwe bari batashye.
Ati: ” Nibyo uyu munsi kuwa 29 ukuboza 2024 mu kagali ka Gahogo umurenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga Habereye impanuka y’imodoka Bisi Toyota Coaster yarimo abantu 29 yavaga i Nyanza yerekeza i Rubavu mu bukwe, igonga ipoto y’amashanyarazi igeze kuri ETEKA iyo poto irangirika n’imodoka irangirika.
Avuga kandi ko abakomeretse bajyanywe kwa muganga, yongeraho ko impanuka yatwawe n’uburangare bw’umushoferi.
Ati “Abakomeretse 3 mu bari mu modoka bajyanywe ku Bitaro bya Kabgayi, abandi 8 bagize udusebe duto no guhungabana bakomeje urugendo hamwe n’abandi. Ikindi ni uko impanuka yaturutse ku burangare n’imiyoborere mibi y’umushoferi.”
SP Kayigi yagiriye inama abashoferi abasaba kwirinda uburangare ubwo ari bwo bwose, bakagendera kure gutwara bananiwe kuko ibitotsi bishobora kuba intandaro y’impanuka ikomeye.
Yasabye kandi abantu bose kwirinda amakosa yo mu muhanda by’umwihariko muri ibi bihe by’iminsi mikuru kuko haba hiyongereye urujya n’uruza rw’ibinyaziga.
Inkuru ya IMVAHO NSHYA