Igitero cyagabwe ku rugo rwa Pasiteri kuri Noheri cyasize Abakristo 3 barashwe bazira kuyizihiza
IYOBOKAMANA

Igitero cyagabwe ku rugo rwa Pasiteri kuri Noheri cyasize Abakristo 3 barashwe bazira kuyizihiza

Dec 29, 2024

Mu ijoro ry’Umunsi Mukuru wa Noheri, Abakristo batatu barasiwe mu gitero cyagabwe ku rugo rwa Pasiteri Shahzad Siddique, umupasiteri akaba n’umunyamakuru wa gospel w’ikirangirire muri Pakistan.

Muri iki gihugu, kwizihiza Noheri ntibyemnewe habe na gato. Kuyizihiza bikamenyekana bishobora kukwicisha cyangwa kugufungisha, ukaba wahura n’ingaruka zikomeye cyane. Ni byo byabaye kuri uyu mupasiteri.

Iki gitero cyabaye ku ya 25 Ukuboza 2023, mu Mujyi wa Lahore, mu gace ka Maryam Colony, nyuma y’igikorwa cy’ubushotoranyi cyabaye ku wa 24 Ukuboza, ubwo Pasiteri Siddique yatangirwaga n’itsinda ry’Abayisilamu bari bamenye ko afite abashyitsi. Abo bashyitsi bari bamusuye kugira ngo bifatanye na we kwizihiza Noheri, umunsi w’ikizira kuri benshi muri Pakisitani.

Nyuma yo kumutangira akabacika, Pasiteri Siddique, umupasiteri w’itorero rya Pentecote ndetse akaba ari umunyamakuru kuri televiziyo ya Praise TV, yavuze ko ku wa 25 ubwo yari amaze kugera mu rugo rwe nyuma yo gusenga, abagizi ba nabi bitwaje imbunda baje bagatera amasasu ku bo bari kumwe mu rugo.

Abasore batatu barakomerekejwe, barimo umuvandimwe wa pasiteri Siddique, Arif Masih, umushoferi we, Adnan Pervaiz, ndetse n’umwe mu bayoboke b’itorero, Akash Patras, warashwe bikomeye ku nda.

Pasiteri Siddique yabwiye itangazamakuru ko ubwo yamenyeshaga inzego z’umutekano ibyamubayeho, polisi yahise ikora iperereza ku byabaye kandi itangaza ko abashinjwa ubu bugizi bwa nabi bafashwe, ndetse hakomeje gushakishwa abandi bagizi ba nabi bahunze.

Joseph Jansen, umuyobozi w’ishami ry’uburenganzira bwa muntu Voice for Justice, yavuze ko igitero cyabaye kigaragaza ikibazo gikomeye cy’ivangura rishingiye ku idini kiri muri iki gihugu, asaba ko ubuyobozi bwafata ingamba zikomeye mu guhangana n’abakora ibikorwa by’iterabwoba no guhungabanya amahoro y’abandi bitwaje idini ryabo. Yongeyeho ko bitari byiza kuba umuntu uwo ari we wese akomeje kugira ubwoba kubera ukwemera kwe, kandi ko leta igomba kubahiriza uburenganzira bw’abaturage bose.

Mu myaka yashize, ibikorwa by’ivangura n’ubugizi bwa nabi bigaragara mu gihugu cya Pakistan byakomeje gutuma Abakristo n’abandi bantu bari mu byiciro by’ubuzima butandukanye bahura n’ibibazo bikomeye, aho ibitero nk’ibi bikomeje kuba bimwe mu byahungabanyije umutekano w’abaturage b’Abakristo.

Pakisitani iri mu bihugu icumi bya mbere Abakristo bahohoterwamo. Kwizihiza Noheri byagize ingaruka kuri benshi.

Urubuga rutangaza amakuru yizewe, atandukanye aba acicikana hirya no hino ku isi.

Phone/ WhatsApp: +250783010019 Email: [email protected]

©2024-2025 UGUSENGA Ltd. All Right Reserved