Cristiano Ronaldo yateje urujijo ku bijyanye no kwerekeza muri Manchester City muri Mutarama
Cristiano Ronaldo yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kugaragaza ko bishoboka ko yakwerekeza muri Manchester City mu isoko ryo kugura abakinnyi rya Mutarama. Ibi yabitangaje ku wa Gatanu mu kiganiro yatangiye i Dubai, aho yari yitabiriye Globe Soccer Awards.
Icyakora, kuri iyi nshuro, yavuze amagambo ateye kwibaza byinshi. Ati: “Ntuzigere uvuga ngo birashoboka cyangwa biranabujijwe, kuko mu mupira w’amaguru byose bishobora kuba.”
Manchester City iri mu bihe bikomeye, aho mu mikino 13 iheruka, yatsinze umwe gusa. Ikipe iri mu kibazo gikomeye cy’imvune z’abakinnyi, aho abagera kur icyenda bashobora kudakina umukino uzabasoreza wa 2024 izahuramo na Leicester City muri Premier League.
Umutoza Pep Guardiola yagaragaje ko bazashaka abakinnyi bashya mu isoko rya Mutarama kugira ngo bongere imbaraga mu ikipe.
Ronaldo yashimye ikipe ya Manchester City avuga ko ari ikipe ifite ubushobozi bwo gusubira ku rwego rwo hejuru. Ati: “Amakipe manini, abakinnyi bakomeye, bazi gushakisha igisubizo cy’ibibazo. Guardiola ni umutoza w’umuhanga kandi ndahamya ko City izasubira ku rwego rwo hejuru.”
N’ubwo yashimye City, Ronaldo yanenze icyemezo cyo guha Ballon d’Or Rodri, avuga ko byari bidakwiye. Ati: “Vinicius Jr yari abikwiye kurusha abandi, kuko yatwaye Champions League kandi akanatsinda igitego ku mukino wa nyuma. Iyo umuntu abikwiye, agomba kubihabwa.”
Mu kiganiro cye, Ronaldo yanabajijwe niba yakwemera gutanga umusanzu mu ikipe ya Manchester City. Ntiyashimangiye neza ko byashoboka, ariko amagambo ye yasize urujijo ku by’ejo hazaza.