Abakobwa benshi ntibakunda abasore baheheta bakunda kubaca inyuma gusa nubwo bimeze uko ariko hari ibindi bintu abakobwa benshi badakunda.
Dore ibyo bintu abakobwa banga cyane:
- Iyo utamushimiye kukintu yakoze:Abakobwa burya bajya kumera nk’abana iyo bari mu rukundo, ni ngombwa ko niba akoze ikintu umushimira iyo utabikoze arababara ndetse cyane
- Kumwirengagiza umunsi wose:Hari ubwo umukobwa ababara cyane bitewe nuko umaze umunsi wose utamuhamagaye ndetse utanamwandikiye burya ibyo biramubabaza cyane
- Gukoresha imbugankoranyamaga cyane:Abakobwa benshi Banga umusore uhora muri telephone amasaha yose kuko baba batari kumwitaho rero ibyo nabyo abakobwa barabyanga.
- Kumubeshya cyane: Umukobwa wese burya akunda umusore umubwira ukuri mu bintu byose rero iyo umukobwa uhora umubeshya cyane biramubabaza ndetse cyane.
- Kumwereka inshuti zawe ukamwita inshuti:Hari ubwo umukobwa aba akundana n’umusore ariko Umusore mukujya kumwereka inshuti ze akavuga ko ari inshuti ye nabyo bibabaza umukobwa cyane.
6. Kumugurira ibihenze utamwitaho:Â Hari abakobwa benshi bakunda ko ubitaho ubakunda ataruko ubaguriye impano zihenze mu gihe umugurira ibihenze utamwitaho nabyo biramubabaza cyane