Uganda: Umupasiteri yagiye gusengera umuntu wahanzweho n’imyuka mibi birangira ahasize ubuzima
Umupasiteri witwa John Michael Ekamu wo mu gihugu cya Uganda, yapfuye nyuma yo gukubitwa umugeri n’umukristo wahanzweho n’imyuka mibi yageragezaga kugangahura.
Byabereye mu rusengero rw’itorero ryitwa Agule Pentecostal Assemblies of God ruherereye mu karere ka Serere.
Daily Monitor ivuga ko uwitwa Osagani ukekwaho kwica uriya Pasiteri, avuga ko ku wa 24 Ukuboza ari bwo yari yageze muri kariya karere avuye i Kampala, mbere yo kujyanwa na se ku rusengero ngo bamusengere.
Umuyobozi wa Polisi ya Uganda ku rwego rw’intara ya East Kyoga byabereyemo, MS Damalie Nachuha, avuga ko umubyeyi wa Osagani yemeje ko umuhungu we yari yarahanzweho n’imyuka mibi.
Yunzemo ko uyu ubwo yarimo gusengerwa yakubise umugeri Pasiteri Ekamu yitura hasi, nyuma aza gushiramo umwuka.
Ekamu ubwo yituraga hasi ngo abari hamwe mu masengesho bashatse kumujyana kwa muganga, gusa ababwira ko “amadayimoni yamaze gutsindwa.”
Uyu icyakora nyuma yaje kujyanwa kwa muganga aza kuhagwa azize ibikomere yari yagize.
Polisi ya Uganda kuri ubu yamaze gutangiza iperereza mu rwego rwo kumenya byinshi kuri ruriya rupfu.