Umuraperi P.Diddy yongeye kujyanwa mu nkiko ku byaha by’ubusambanyi
Icyamamare mu muziki, Sean John Combs, uzwi nka Diddy, yongeye kujyanywa mu nkiko kuri iyi nshuro bikozwe n’uwahoze ari umukozi we amushinja kumutegeka gusambana n’abagore benshi mu kivunge, kumufata nabi n’ibindi bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Uwitwa Phillip Pines ni we wajyanye mu rukiko Diddy uri mu bihe bitamworoheye aho akomeje kushinjwa n’abantu benshi ibyaha birimo gufata ku ngufu no gucuruza abakobwa.
Mu kirego Pines yatanze harimo ko yakoreye Diddy kuva mu 2019 kugeza mu 2021.
Iyi myaka yose yakoreye uyu muraperi yahuriyemo n’akaga karimo no kuba yarategekwaga gusambana imbere y’amaso ya Diddy.
Akomeza amushinja ko yamufataga nabi ndetse akamuhamagara amazina amutesha agaciro n’amagambo amupfobya.
Pines yabwiye urukiko ko ari we Diddy yajyaga yohereza mu byumba bya hoteli kubikoramo isuku ubwo yabaga amaze gukoreramo ibirori by’ubusambanyi n’abakobwa, kugira ngo asibanganye ibimenyetso byose byagombaga gushyira mu kaga uyu muririmbyi.
Yavuze kandi ko yajyaga amushyira ibiyobyabwenge n’inzoga yahaga abakobwa yabaga yatumiye, ndetse ngo bimwe mu bikoresho byifashishwa mu mibonano mpuzabitsina ni we yajyaga abituma kubimuzanira.
Uyu mugabo kandi yanavuze ko afite ubuhamya bw’uburyo Diddy yajyaga acuruza abakobwa harimo n’abo yakoreraga ihohotera rishingiye ku gitsina.
Ashinja Diddy kandi ko mu 2020 ubwo Covid-19 yari iri guca ibintu ku Isi, uyu muhanzi yamutegetse kuza mu kazi bikamuviramo kwandura iki cyorezo.
TMZ yavuze ko abahagarariye Diddy mu mategeko bakibona iki kirego gishya bahise bacyamaganira kure mu itangazo basohoye.
Bati “Uko ibirego byakomeza kwiyongera kose ntibikuraho ko Combs atigeze afata ku ngufu cyangwa ngo acuruze umuntu n’umwe, ndetse uko byamera kose azatsinda.”
Diddy yafunzwe muri Nzeri 2024 akurikiranyweho gufata ku ngufu abakobwa barimo abatarageza ku myaka y’ubukure, hamwe no kubacuruza, aho abamurega barenga 100.
Afungiye muri gereza ya Brooklyn iherereye i New York mu gihe ategereje urubanza rwe ruzatangira ku wa 5 Mata 2025 ku byaha we ahakana.