The Ben na Miss Pamella baritegura kwibaruka imfura yabo
IMYIDAGADURO

The Ben na Miss Pamella baritegura kwibaruka imfura yabo

Dec 26, 2024

The Ben na Uwicyeza Pamella baherutse kwizihiza isabukuru y’umwaka barushinze, bagaragaje ko bitegura no kwibaruka imfura yabo nk’uko amashusho bashyize ku mbuga nkoranyambaga abyerekana.

Iby’uko uyu mugore yitegura kwibaruka byagaragaye mu mashusho yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram ubwo yanabifurizaga Noheli nziza.

Aya mashusho ni ayafashwe ubwo The Ben yafataga ay’indirimbo ye yise ‘True love’ yashyizemo umugore we ndetse ari nayo yitegura gushyira hanze mu gihe cya vuba.

The Ben yasezeranye imbere y’amategeko na Uwicyeza Pamella ku wa 31 Ukwakira 2022, ibirori byari bikurikiye ibyabaye mu Ukwakira 2021 ubwo yamwambikaga impeta y’urukundo bakemeranya kubana.

Nyuma y’ibi birori, ku wa 15 Ukuboza 2023 nibwo The Ben yasabye anakwa umugore we, mbere y’uko bakora ubukwe ku wa 23 Ukuboza 2023.

Uyu muryango wizihije ibi birori mu gihe The Ben akomeje imyiteguro y’igitaramo ateganya gukorera muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2025.

Iki gitaramo yise ’The new year groove’ byitezwe ko azanamurika album ye nshya ikaba iya gatatu akoze kuva yatangira umuzika.

Kugeza ubu amatike yo kwinjira mu gitaramo cya The Ben yamaze kugera ku isoko, iya make ikaba iri kugura 5000 Frw naho iya menshi ikagura miliyoni 1.5 Frw.

Inkuru ya IGIHE

Urubuga rutangaza amakuru yizewe, atandukanye aba acicikana hirya no hino ku isi.

Phone/ WhatsApp: +250783010019 Email: [email protected]

©2024-2025 UGUSENGA Ltd. All Right Reserved