Musenyeri yasabiye igihano kidasanzwe abajura bibye inzogera
Abajura bibye inzogera yo ku rusengero rw’Idini ry’Abaluteri muri Diyoseze ya Karagwe mu Ntara ya Kagera-Tanzania, impamvu yo kwiba iyo nzogera ngo bikaba bishoboka ko ari igihe yinjiriye muri Tanzania mu 1967, iturutse mu Budage, kandi ifite uburemere bw’ibiro bisaga 70, abajura bagakeka ko ikozwe mu mabuye y’agaciro ahenze cyane kuva ari iya cyera, nk’uko byasobanuwe na Musenyeri rw’iryo dini, Dr Benson Bagonza.
Inkuru y’ubujura bw’iyo nzogera yamenyekanye binyuze muri videwo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, yerekana Musenyeri Dr Bagonza, avuga ko bibabaje cyane kubona abantu biba kugeza no ku nzogera y’urusengero.
Yagize ati “Nakiriye inkuru mbi ejo mu gitondo ko inzogera yacu yo ku rusengero rwa Ihebe yibwe, ahantu hatuwe n’abantu basirimutse, ese ubwo ni ugutera imbere cyangwa ni ugusubira inyuma? Ni inzogera yashyizweho kugira ngo izajye ihamagarira abantu harimo n’abajura kuza kwihana, none bayibye”.
“Ndabinginze cyane mureke dusengere abo bajura bibye iyo nzogera, kugira ngo nibanayigurisha, amafaranga bazayigurisha azabavugire mu mifuka nk’inzongera kugeza bayigaruye…wowe uriba ukiba n’inzogera y’urusengero!”
Mu kiganiro Musenyeri Dr Bagonza yagiranye n’ikinyamakuru Mwananchi, yavuze ko urebye abo bajura bibye iyo nzogera, bari abantu bize umugambi wabo neza, kuko ubusanzwe yari inzogera imanitswe ku munara muremure, ifungishijwe za buro zikomeye, kandi iremereye kuko yapimaga ibiro bisaga 70. Ariko abo bajura bakaba baruriye muri uwo munara barayifungura kugeza ubwo bayitwaye nta muntu ubyumvise cyangwa se ngo ababone.
Ku ntangiriro, ngo byari byaketswe ko yibwe n’abantu bashaka kujya kuyigurisha mu byuma bishaje, ariko nyuma haza andi makuru avuga ko yibwe n’abajura bakeka ko yaba ikozwe mu mabuye y’agaciro ahenze cyane, bitewe n’uko yakozwe cyera.
Musenyeri Dr Bagonza yagize ati “Kwiba inzogera yo mu rusengera bigaragaza ikintu cy’ubujura bukabije cyamaze kwinjira muri sosiyete yacu…mbese turiba amajwi mu matora, turiba mu bizamini, turiba umutungo wa Leta. Nk’igihugu dukeneye kugira icyo dukora mu rwego rwo kugarukira Imana no kuyegera”.
Nubwo ikibazo cy’iyo nzogera yibwe cyashyikirijwe Polisi, ariko ngo nta mupolisi n’umwe wigeze agera aho ku rusengero ngo akurikirane, ariko Komanda wa Polisi mu Ntara ya Kagera, Brasius Chatanda, yizeje ko azakurikirana iby’ubwo bujura akamenya uko byagenze.
Yagize ati “Tuzakurikirana tumenye ngo inzogera yibwe ite? Ni inzogera yo mu buhe bwoko? Byagenze bite ngo yibwe? Kubera ko nari mu byo gukurikirana impanuka, nta makuru yuzuye mfite kuri icyo kibazo, ninyabona nzababwira”.
Musenyeri Dr Bagonza we yavuze ko bo bakomeje kwikorera iperereza mu buryo bwabo bashakisha aho iyo nzogera yaba yararengeye, cyane cyane bashakira ahagurishwa ibyuma byakoze bishongeshwa bigakorwamo ibindi bintu.
Inkuru ya KigaliToday