Kenya yongerewe igihe cyo kwitegura kwakira CHAN 2024
IMIKINO

Kenya yongerewe igihe cyo kwitegura kwakira CHAN 2024

Dec 26, 2024

Igihugu cya Kenya cyahawe kugeza tariki ya 15 Mutarama ngo kibe cyagaragaje ko kizakira Shampiyona ya Afurika iteganyijwe kubera mu bihugu bitatu birimo Uganda na Tanzania.

Itangazamakuru ryo muri Kenya ryatangaje ko itariki ntarengwa ya 31 Ukuboza 2024 iki gihugu cyari cyahawe yongereweho iminsi 15 nyuma y’uko ubuyobozi bwa CAF busanze imyiteguro igeze kure.

Komite iri gutegura iri rushanwa muri Kenya iyobowe na Nicholas Musonyi, yahuye n’Umunyamabanga muri Minisiteri ya Siporo, Peter Tum, hamwe n’abayobozi b’Ishyirahamwe rya Ruhago muri iki gihugu bizeza Abanya-Kenya iri rushanwa bazaryakira umwaka utaha.

Basuye ikibuga cya Nyayo National Stadium aho Peter Turm yatangaje ko bitarenze tariki ya 10 Mutarama iki kibuga cyakira abagera ku bihumbi 30 kizaba cyarangiye ndetse gishobora gukinirwaho imikino mpuzamahanga.

Ikindi kibuga cya Moi International Sports Center kiri Kasarani na cyo ni kimwe mu bizakinirwaho CHAN aho iyi Komite yavuze ko kiri gukorwamo imirimo ya nyuma ku buryo mu cyumweru cya mbere cya Mutarama kizaba cyabonetse.

Muri Nzeri 2023 ni bwo CAF yatangaje ko CHAN 2024 izakirwa n’ibihugu bya Tanzania, Kenya na Uganda igakinwa hagati ya tariki ya 2 na 28 Gashyantare 2025.

Igihugu cya Kenya cyabaye nk’igisigara inyuma mu myiteguro ndetse hashize iminsi hari n’amakuru yavugaga ko iri rushanwa gishobora kuryamburwa rigahabwa u Rwanda.

Uretse ibi bihugu bitatu byo mu karere bizakira iri rushanwa, hategerejwe ikindi gihugu cya kane kizava hagati ya Sudani zombi, u Rwanda, u Burundi na Ethiopia.

Source: IGIHE

Urubuga rutangaza amakuru yizewe, atandukanye aba acicikana hirya no hino ku isi.

Phone/ WhatsApp: +250783010019 Email: [email protected]

©2024-2025 UGUSENGA Ltd. All Right Reserved