Ibya Malipangou na Gasogi United ya KNC bikomeje kuba agatereranzamba
IMIKINO

Ibya Malipangou na Gasogi United ya KNC bikomeje kuba agatereranzamba

Dec 26, 2024

Malipangou yasinyiye Jamus ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 23 Ukuboza, nyuma y’ibiganiro byari bimaze icyumweru hagati ye n’abamuhagarariye, birangira yemeye gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri akinira iyi kipe yo muri Sudani y’epfo.

Amakuru agera kuri IGIHE dukesha iyi nkuru avuga ko ubwo yasinyaga, ikipe ye yahise imusabira ITC muri Ferwafa, gusa birangira atayihawe nkuko umwe mu baganiriye natwe yabitubwiye, ahanini kubera ko ikipe ya Gasogi United yakiniraga ivuga ko akiyifitiye amasezerano.

Gasogi United yatangaje ko yagiranye n’uyu mukinnyi amasezerano yagombaga kurangira tariki 24 Nyakanga 2024, gusa akaza kongerwaho amezi ane agera tariki 24 Ugushyingo 2024, kubera iminsi uyu mukinnyi wo hagati yamaze mu igeragezwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Iyi kipe ikomeza ivuga ko ubwo uyu mwaka wa Shampiyona watangiraga, Théodore Yawanendji-Malipangou Christian yaje gusaba ubuyobozi ko akeneye amafaranga, bityo ko bamuha amasezerano mashya y’umwaka, bakamuha umushahara wa Miliyoni avuye ku bihumbi 250 Frw, na Miliyoni 15 Frw zo kumwinjiza mu ikipe (Recruitment).

Gasogi United ngo yaje kwemera kumuha 10 000 000 Frw ndetse n’ibindi byose yasabaga birimo no kumuha igitambaro cya kapiteni n’agahimbazamusyi ka 100 000 Frw, birangira umukinnyi yemeye.

Uyu mukinnyi yari yaraatangiye guhabwa ibyo bemeranyijwe byose, uretse miliyoni 10Frw, bari bumvikanye ko azabona mbere ya tariki 30 Ukuboza 2024.

IGIHE ifite amakuru ko hari ibiganiro bitaziguye byatangiye hagati ya Gasogi United na Jamus ngo haboneke umuti urambye w’iki gisubizo dore ko ano makipe yaherukaga guhurira mu mukino wa gicuti wabereye mu Bugesera mbere y’uko uno mwaka wa Shampiyona utangira.

Nubwo ibi bivugwa ariko, abahagarariye Malipangou bo bafite icyizere ko mu gihe Ferwafa yakomeza kudatanga ITC baziyambaza izindi nzego kuko ku bwabo uyu mukinnyi nta masezerano yari afite muri iyi kipe.

Ivomo: IGIHE

Urubuga rutangaza amakuru yizewe, atandukanye aba acicikana hirya no hino ku isi.

Phone/ WhatsApp: +250783010019 Email: [email protected]

©2024-2025 UGUSENGA Ltd. All Right Reserved