Umuhanzi Ruger yararikiye abanya-Kigali igitaramo kidasanzwe
IMYIDAGADURO

Umuhanzi Ruger yararikiye abanya-Kigali igitaramo kidasanzwe

Dec 23, 2024

Umunya-Nigeria, Ruger uri mu bahanzi bahagaze neza, yararikiye abatuye muri Kigali igitaramo kidasanzwe yitezwemo mu mpera z’uyu mwaka.

Mu mashusho yashyize hanze, Ruger yavuze ko “Ndabasuhuje ngiye kugaruka mu Rwanda ku wa 28 Ukuboza[…] mugure amatike. Mwa bakobwa mwe mwigaragaze tuzahahurire dutaramane. Bizaba bitangaje, ntimuzabure.”

Ruger azahurira mu gitaramo cyiswe ‘REVV UP Experience’ na Victony. Kizabera muri BK Arena. Kwinjira ni 15 000 Frw, 25 000 Frw, 35 000 Frw, 40 000 Frw,50 000 Frw na 75 000 Frw.

Victony uzahurira na Ruger muri iki gitaramo ni umunya-Nigeria uvanga kurapa no kuririmba. Uyu musore wavutse ku wa 5 Mutarama 2001, akomoka mu gace Orsu muri Leta ya Imo.

Yamamaye mu ndirimbo nka Soweto, Kolomental, Stubborn yakoranye na Asake n’izindi nyinshi.

Ruger (izina yahawe na D’Prince wavumbuye impano ye) ni umusore uhagaze bwuma mu muziki cyane ko ari mu bagezweho muri Nigeria no muri Afurika muri rusange.

Ruger yazamutse cyane mu muziki nyuma yo gusinyana amasezerano y’imikoranire na D’Prince binyuze muri sosiyete ye ifasha abahanzi yitwa ’Jonzing World Record’. Uyu musore yaherukaga mu Rwanda mu 2022.

Source: IGIHE

Urubuga rutangaza amakuru yizewe, atandukanye aba acicikana hirya no hino ku isi.

Phone/ WhatsApp: +250783010019 Email: [email protected]

©2024-2025 UGUSENGA Ltd. All Right Reserved