Uganda: Umugabo yakatiwe igifungo cy’imyaka icyenda azira kwica imbogo
AMAKURU

Uganda: Umugabo yakatiwe igifungo cy’imyaka icyenda azira kwica imbogo

Dec 23, 2024

Umugabo wo muri Uganda mu Karere ka Kasese, witwa Mulenga Yowasi yakatiwe igifungo cy’imyaka icyenda, azira ibikorwa byo kubangamira inyamaswa zo mu gasozi birimo kwica imbogo.

Yowasi waburanye yemera icyaha, yahawe amahirwe yo gutanga miliyoni umunani z’Amashilingi ya Uganda asimbura icyo gifungo, gusa ntibiramenyekana niba azazitanga.

Umushinjacyaha w’Ikigo gishinzwe kurengera inyamaswa zo mu gasozi, Uganda Wildlife Authority, UWA, Ngene Reuben yagaragaje ko ibyo Yowasi yakoze byangije ndetse bitesha agaciro imbaraga Uganda ishyira mu kubungabunga izo nyamaswa, ibinagira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’icyo gihugu.

Uyu mushinjacyaha yavuze ko inyamaswa Yowasi yishe yari umuhigo w’izindi nyamaswa, bisobanuye ko nyamaswa zikurura ba mukerarugendo muri rusange zishobora guhungabana mu gihe ibyo bikorwa bikomeje, agasabira Yowasi igihano gikomeye kugira ngo bibere n’abandi urugero.

Nubwo Yowasi yasabye kugabanyirizwa igihano, Umucamanza witwa Ojok Betty yavuze ko muri Uganda hakenewe gushyira imbaraga nyinshi mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, bityo ko ibyaha nk’icya Yowasi bidakwiriye kwihanganirwa.

Yowasi wafashwe n’Ingabo za Uganda ku wa 26 Kamena 2024 mu mugududu wa gace ka Kitswamba mu Karere ka Kasese, bigizwemo n’uruhare rw’abaturage.

Yafatanywe amahembe y’imbogo abiri, ibinono byayo bibiri, ibilo bitatu by’inyama z’iyo nyamaswa, ibilo bibiri by’indi nyamaswa n’icumu.

Urubuga rutangaza amakuru yizewe, atandukanye aba acicikana hirya no hino ku isi.

Phone/ WhatsApp: +250783010019 Email: [email protected]

©2024-2025 UGUSENGA Ltd. All Right Reserved