Igitaramo cya Dr Jose Chameleone i Kigali cyasubitswe
Igitaramo cya Jose Chameleone cyari giteganyijwe kubera mu Mujyi wa Kigali ku wa 3 Mutarama 2025, cyasubitswe, nyuma y’uko uyu muhanzi agize uburwayi buzamusaba kujya kwivuriza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yabonye ahamya ko iki gitaramo cyasubitswe nyuma y’uko impande zombi ziganiriye zikabona ko bitewe n’uburwayi uyu muhanzi yahuye nabwo bigoye ko yabasha gutaramira i Kigali.
Byari byatangajwe ko Jose Chameleone azataramira muri Kigali Universe ku wa 3 Mutarama 2025, icyakora nyuma y’iminsi mike bitangajwe, uyu muhanzi yahise afatwa n’uburwayi butumye n’ubu akiri kwitabwaho n’abaganga.
Ku wa 12 Ukuboza 2024 nibwo hasohotse amakuru y’uko Jose Chameleone yajyanywe mu bitaro bya Nakasero, nk’uko bigaragara mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga.
Nyuma y’iminsi mike, umwana wa Jose Chamaleone yahishuye ko uyu muhanzi afite uburwayi yatewe no kunywa inzoga nyinshi ndetse abaganga bakaba baramaze kumumenyesha ko atagabanyije uburyo bwo kuzinywa byagorana ko yamara indi myaka ibiri atarapfa.
Amakuru mashya ahari ahamya ko Jose Chameleone agomba kujyanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwisumbuye ku bwo yari amaze iminsi ahabwa n’abaganga bo muri Uganda.